Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

U Rwanda rurateganya ko umwaka utaha ubucukuzi buzinjiza amadolari miliyoni 600

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 06-06-2018 saa 06:45:28
Francis Gatare, Umuyobozi w'Ikigo k'Igihugu gishinzwe Mine, Gazi na Peterori avuga ko iki kigo kizinjiza miliyoni 600 US$ uyu mwaka (Foto James R.)

Ikigo k’Igihugu gishinzwe Mine, Gaze na Peteroli (RMB) kiratangaza ko umwaka utaha giteganya kwinjiza miliyoni 600 z’amadolari aturutse ku bikomoka ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Francis Gatare, Umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Mine, Gazi na Peterori avuga ko iki kigo kizinjiza miliyoni 600 US$ uyu mwaka (Foto James R.)

Iki kigo gisobanura ko mu 2016 kinjije miliyoni 166 z’amadolari, umwaka wakurikiyeho kinjiza miliyoni 373 z’amadolari mu gihe cyari kihaye intego yo kuzinjiza miliyoni 240, bivuze ko cyarengeje igipimo ku kigereranyo cya 55% nkuko Umuyobozi mukuru wacyo Francis Gatare yabigarutseho ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 5 Kamena 2018 mu nama yigira hamwe igenamigambi ry’igihugu ku bijyanye n’umusaruro uzava mu bikomoka ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Gatare asobanura ko umwaka ushize ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu. Ati “Dusubije amaso inyuma, umwaka ushize wagenze neza kuko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwagize uruhare rufatika mu iterambere ry’igihugu cyacu, aho bwinjije miliyoni 373 z’amadolari zavuye mu byoherejwe mu mahanga”.

Akomeza avuga ko hafashwe gahunda yo kongera umusaruro w’ibikomoka mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bikagera kuri miliyoni 600 z’amadolari. Ati “Umwaka utaha dufite gahunda yo kongera umusaruro w’ibikomoka mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bikagera kuri miliyoni 600 z’amadolari kandi dusanga bishoboka cyane kubera ingamba twafashe by’umwihariko zikubiyemo kongera umusaruro w’ibikomoka ku bucukuzi ariko duhereye aho amabuye acukurwa”.

Asobanura ko igituma umusaruro utaboneka uko bikwiye biterwa n’abacukura amabuye y’agaciro bakoresha ubumenyi buciriritse ndetse n’ubushobozi buciriritse, agashimangira ko binatuma umutungo mwinshi usigara mu gitaka.

Gatare ashimangira ko kugira ngo umusaruro wiyongere, hazakorwa ubucukuzi bushingiye ku bumenyi, hashyirwa imbaraga mu bushakashatsi bw’amabuye y’agaciro cyane cyane hashakwa amabuye mashya atari asanzwe mu gihugu mu rwego rwo kugira ngo na yo akomeze kubyazwa umusaruro.

Zimwe mu mbogamizi zigaragara mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Gatare asobanura ko ari izishingiye ku ishoramari kuko abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda bagifite ubushobozi buciriritse nka kimwe mu byafatiwe ingamba.

Ati “Ni ugukomeza kongera abashoramari bafite ubushobozi ndetse n’abahari tukabahuza n’abandi bashya kugira ngo bakorere ku buso bugari hanyuma tuge tubahuza n’abandi kugira ngo bongeremo imbaraga”.

Kuva iki kigo cyatangira hari byinshi byahindutse nko kuba harashyizwe abakozi barenga 106 mu turere bakaba bakorana n’ubuyobozi ndetse n’inzego zishinzwe umutekano.

Ikigo k’Igihugu gishinzwe Mine, Gaze na Peteroli giteganya ko mu 2020 kizohereza hanze ibikomoka ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bifite agaciro ka miliyoni 800 z’amadolari.

 

 

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.