U Rwanda rurateganya guhagarika lisansi ihumanye 

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 06-06-2019 saa 06:55:50
Mu rwego rwo kubungabunga umwuka abantu bahumeka, u Rwanda rwiyemeje kugabanya ibyuka bisohorwa n'imodoka

Mu gihe  buri tariki 5 Kamena hizihizwa umunsi mpuzamahanga wo kurengera ibidukikije, u Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu by’umwihariko hitabwa ku ihumana ry’umwuka abantu bahumeka.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu k’Ibidukikije REMA, Eng. Coletha Ruhamya, avuga ko hakozwe inyigo, ku buryo itegeko ririmo kwigwa nirisohoka u Rwanda ruzahagarika gutumiza lisansi ihumanye ifite uburozi bwitwa ‘lead’.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Eng. Ruhamya avuga ko mu byerekeranye n’ikibazo cya lisansi imodoka zo mu Rwanda zakoreshaga  irimo ubwoko bw’uburozi buhumanya bwita ‘sulphur’  iyo lisansi yo itagitumizwa ngo ize mu gihugu  asanga ari intambwe nziza iganisha ku kurengera ibidukikije.

Ati “Kugeza ubu hakozwe inyigo ku buryo itegeko nirimara gusohoka bizafasha gushyira mu bikorwa  guhagarika ikoreshwa rya lisansi  irimo uburozi bwa ‘lead’, ariko ifite uburozi bwa ‘‘sulphur’’ yo byo byatangiye gushyirwa mu bikorwa  kuko inyinshi ikoreshwa nta ‘sulphur’ irimo.”

Ku birebana n’ikibazo k’imodoka zishaje usanga zigira uruhare mu ihumana ry’ikirere, Umuyobozi Mukuru wa REMA, avuga ko igihe kimwe u Rwanda ruzarekera aho kuzitumuza bitewe n’igihe yakorewe mu myaka ya kera, cyane ko no mu bihugu bituranye n’u Rwanda byabigezeho.

Ati “Harigwa uburyo u Rwanda rwahagarika gahunda yo gutumiza imodoka zashaje haherewe ku myaka runaka, mu rwego rwo kwirinda ko u Rwanda rwaba ahantu ho kujugunya imyanda abandi banze”.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije Mukakibibi Fatina, avuga ko ubufatanye bw’inzego bukenewe mu kugera ku ngamba zo kurwanya ihumana ry’ikirere ndetse n’umwuka abantu bahumeka, asanga igihe kigeze ngo ikoranabuhanga no guteza imbere gahunda yo guhanga udushya bifashe kurwanya ihumana ry’umwuka abantu bahumeka mu buryo burambye.

Ku kibazo k’imodoka zishaje zigira uruhare mu ihumana ry’ikirere, Umuyobozi Mukuru w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ACP Rafiki Mujiji, asanga ikigo gisuzuma ibinyabiziga (Controle technique) cyaratangiye gufasha gupima no kugira inama  ba nyir’ibinyabiziga kugira ngo basimbure ibyuma biteza ibibazo by’ihumana ry’ikirere kuko  nk’ubu 95% byo (ibinyabiziga)  basuzuma basanga bifite ubuziranenge.

Mu rwego rwo kubungabunga umwuka abantu bahumeka, u Rwanda rwiyemeje kugabanya ibyuka bisohorwa n’imodoka

Mu gihe hasozwaga uwo munsi mpuzamahanga w’ibidukikije hatanzwe ibihembo ku bikorera bahanze imishinga iganisha ku dushya twafashije mu kwita ku bidukikije, hahembwa Uturere twagize uruhare mu kwagura no gusazura amashyamba atanga umwuka mwiza harimo Nyamasheke yabaye iya mbere, Kayonza na Kirehe.

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.