Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

U Rwanda rurashaka kuba urwa mbere muri Afurika mu korohereza abashoramari

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 15-04-2019 saa 16:11:00
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal ubanza ibumoso, akurikiwe na Hategeka Emmanuel wa RDB, bari mu nama nyunguranabitekerezo ku mavugurura yo kubona ibyangombwa byo kubaka (Foto Gisubizo G)

Raporo ya Banki y’Isi iheruka ku korohereza ishoramari yashyize u Rwanda ku mwanya wa 2 muri Afurika no ku mwanya wa 29 ku Isi, ariko u Rwanda rurashaka kuba urwa mbere muri Afurika no kuba urwa hafi ku rwego rw’isi.

Ibirwa bya Maurice ni byo biri ku mwanya wa mbere muri Afurika, uyu mwanya u Rwanda rukaba rwizera ko rwawufata ruramutse rurushijeho korohereza abashoramari.

Ni yo mpamvu Umujyi wa Kigali ufatanyije n’inzego zishinzwe, bakoze impinduka mu gutanga ibyangombwa mu Mujyi wa Kigali, mu rwego rwo kurushaho kureshya abashoramari.

Ni nyuma yo gusanga iyo ngingo iri mu zishyira u Rwanda mu myanya ya kure (106) ku Isi mu bigenderwaho mu korohereza ishoramari bigenzurwa na Banki y’Isi.

Ubusanzwe umushoramari ushaka kubaka inyubako mu Mujyi wa Kigali yasabwaga kunyura mu nzira 15 kugeza abonye uruhushya rwo kubaka no gutaha inyubako ye.

Bimutwara iminsi 113 n’ikiguzi cya 12% by’agaciro k’iyo nyubako.

Hakozwe amavugurura mu koroshya itangwa ry’ibyangombwa byo kubaka

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ruravuga ko abikorera bagaragarizaga abagenzuzi ba Banki y’Isi ko birimo inzira zimwe ziruhije zituma hashira igihe bataragera ku cyo bifuje nyamara izindi ngingo u Rwanda ruzihagazemo neza ku rwego rw’Isi.

Umuyobozi w’ishami ry’imiturire mu Mujyi wa Kigali, Eng. Mugisha Fred, yavuze ko u Rwanda rushobora gukuraho amanota abiri rwarushwaga n’ibirwa bya Maurice bya mbere muri Afurika.

Zimwe mu mpinduka zakozwe zirimo kuba inyubako zo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri, zo guturamo n’izo gushyiramo ibicuruzwa (warehouse) zitazajya zisabirwa ibyangombwa byo gusuzuma ubutaka muri laboratwari mbere y’uko zubakwa, kuko byasabaga miriyoni ebyiri n’iminsi 14; n’ibyangombwa bijyanye n’ibidukikije bigakorwa no ku nyubako ziri mu kiciro cya gatatu zigeretse rimwe.

Mu bindi birimo kuba umuntu atangiye kubaka inyubako yaherewe ibyangombwa atazajya agira izindi nzira acamo zisanzwe ahubwo azajya amenyesha Ikigo cy’ubutaka ko agiye kubaka mu gihe mbere yajyaga asabwa kubikora nk’itegeko akagira n’impapuro yuzuza.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal, yavuze ko ayo mavugurura yakozwe kugira ngo avaneho inzitizi no kugabanya inzira ndende n’umwanya byafataga umushoramari kugira ngo atangire ubucuruzi. Izi nzira zavanywe kuri 15 mu kwaka ibyangombwa byo kubaka zigezwa kuri esheshatu.

Ati “Ibi bikaba bigabanya igihe n’ingengo y’imari byatwaraga ngo umushoramari abashe kubona icyangombwa cyo kubaka. Sinshidikanya ko ano mavugurura yakozwe azatanga umusaruro ndetse n’impinduka zigaragara mu gihe twabyumvise neza, tukabibwira n’abandi ndetse tukanatangira kubishyira mu bikorwa.”

Rwakazina Marie Chantal, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, asobanura uko amavugurura mashya yo koroshya ishoramari agiye korohereza abashoramari ku kwaka ibyemezo byo kubaka (Foto Gisubizo G)

Umuyobozi wungirije w’Urwego RDB, Hategeka Emmanuel, yavuze ko kuva mu 2000 u Rwanda rwihaye ikerekezo ko ubukungu bw’igihugu buzaba ubukungu bushingiye ku bikorera, nk’imwe mu nkingi esheshatu zigize ikerekezo k’igihugu.

Mu minsi mike iri imbere itsinda rya Banki y’Isi rizongera kuzenguruka ibihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda bireba aho bigeze mu korohereza ishoramari.

U Rwanda rwizera ko bazasanga ayo mabwiriza mashya abikorera bayumva neza banayakoresha mu ishoramari kuko batangiye kuyakoresha muri uyu mwaka wa 2019.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal ubanza ibumoso, akurikiwe na Hategeka Emmanuel wa RDB, bari mu nama nyunguranabitekerezo ku mavugurura yo kubona ibyangombwa byo kubaka (Foto Gisubizo G)

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.