Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

U Rwanda rurasangira n’ibindi bihugu ubunararibonye mu buvuzi- Dr Gashumba

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Mar 10, 2018

Minisitiri w’ubuzima Dr Gashumba Diane asanga u Rwanda rufite byinshi rwasangiza ibindi bihugu by’Afurika, gusa ngo hari n’ibindi bitaranozwa u Rwanda rugomba kwigira ku bindi bihugu, byose bigasangizanya ubunararibonye.

Dr Gashumba Diane, Minisitiri w’ubuzima

Dr Gashumba yagaragaje ko u Rwanda rufite ibyo rusangiza ibindi bihugu byitabiriye inama nyafurika kuri gahunda y’intego z’iterambere rirambye muri Afurika (SDGC/A).

Yavuze ko u Rwanda rusangiza abandi banyafurika uburyo ubuvuzi buhera hasi mu miryango bukagenda bukomeza mu nzego zo hejuru, ariko bwahereye mu baturage mu bikorwa by’abajyanama b’ubuzima bafasha abaturage mu kubaha ubuvuzi bw’ibanze no kubahugurira kwitwararika isuku no kwirinda indwara.

Ati: “Gahunda y’abajyanama b’ubuzima dufite mu Rwanda idufasha kuvura abaturage bari mu miryango yabo, ubuvuzi bahabwa muri urwo rwego bugenda buzamuka hakurikijwe  indwara iyo ari yo, ariko abajyanama b’ubuzima baherekeza abarwayi mu kubageza ku buvuzi bw’ibanze.”

Yagarutse ku mibare y’abana bahabwa inkingo bagera kuri 93% n’abagore babyarira kwa muganga bangana na 91%, ngo ibyo byose bituruka ku mbaraga Leta ishyira mu rwego rw’ubuzima.

Dr Gashumba avuga ko hari n’ibyo bagomba gushyiramo imbaraga bitaranozwa mu buzima n’ubuvuzi kuko abo bagera ku 9% batabyarira kwa muganga nabo bagomba kumenyekana bagashishikarizwa kugana amavuriro mu gihe batwite no kubyarira kwa muganga, kimwe na 7% by’abana batabonye inkingo  nabo  bagombye kumenyekana kugira ngo bitabweho.

Minisitiri Gashumba yagarutse ku mfu z’abana n’abagore bapfa babyara, aho 210/10 000 ari abagore bapfa babyara naho 16/1000 akaba ari abana bapfa bakivuka, bari munsi y’umwaka umwe.

Ku bijyanye n’imfu z’abagore bapfa batanga ubuzima, Dr Gashumba avuga ko hafashwe ingamba yo kwirinda kubaga abagore batwite mu gihe bigishoboka ko umuntu yabyara atabanje kubagwa.

Ati “Ni ngombwa kwirinda kubaga umugore ugiye kubyara mu gihe bitari ngombwa, ahubwo yagombye gukurikiranwa hakiri kare n’abajyanama b’ubuzima, yatangira kugira ibise akazanwa kwa muganga umwegereye, nabwo agakurikiranwa kugeza agejeje igihe cyo kubyara, agafashwa  n’abaganga.”

Avuga ko no mu gihe ari ngombwa ko umubyeyi abagwa, byagombye gukorwa  bitararenza igihe ngo bibe byamuviramo  urupfu.

Ashimangira ko n’igihe bibaye ngombwa ko umugore abagwa, Leta yashyize mu bitaro ibikoresho bihagije bifasha abaganga muri icyo gikorwa ndetse ngo banongererwa n’ubumenyi.

Yagarutse kandi  ku mbaraga Leta y’u Rwanda ishyira mu kurwanya Malariya, aho avuga ko hatangwa imiti yica umubu iterwa mu nzu, inzitiramubu zikoranye umuti zihabwa imiryango, cyane cyane abana n’abagore batwite na gahunda yo kwigisha abaturage ku gutema ibihuru no kwirinda ibidendezi by’amazi bishobora gukurura imibu.

Yavuze ko ibihugu bituranyi kandi bigomba gushyira hamwe mu kurwanya malariya kuko byagaragaye ko imibu isigaye  yambukiranya imipaka, ku buryo igihugu kimwe gishobora kurwanya indi y’imibu igasuhukira mu kindi, Malariya igakomeza nticike.

Yagize ati “Leta y’u Rwanda yanatanze ibikoresho binyuranye bifasha abajyanama b’ubuzima gusuzuma no kuvura malariya, ibyo bigatuma nta muturage ukirembera mu rugo, hari n’ubwishingizi abaturage bagiramo uruhare kugira ngo babashe kwivuza, ariko na Leta ikaza ibunganira.”