Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

U Rwanda ruranenga ko Afurika y’Epfo yizera abarurwanya kurusha rwo

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 12-12-2018 saa 14:09:07
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Dr Richard Sezibera

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda iravuga ko ishishikajwe no kunoza umubano hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo, ariko ko iterwa impungenge no kuba Afurika y’Epfo yumva abarurwanya kurusha rwo.

Ni nyuma y’aho Afurika y’Epfo ihamagaje ambasaderi wayo mu Rwanda,George Twala, nyuma y’aho Minisitiri w’icyo gihugu ushinzwe ububanyi n’amahanga, Lindiwe Sisulu, atutswe n’igitangazamakuru ngo ni indaya.

Mu itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, uruhande rw’u Rwanda ruvuga ko u Rwanda rukeneye kugira umubano mwiza na Afurika y’Epfo.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’uwa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa, bagiranye ibiganiro muri Werurwe 2018, basaba abaminisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga gukora ibishoboka ngo umubano w’impande zombi ube mwiza.

Iryo tangazo mu ngingo ya 2 rivuga ko u Rwanda rwasobanuriye Afurika y’Epfo rubinyujije mu nzira zikoreshwa muri dipolomasi impungenge zikomeye zishingiye ku kuba Urwego rushinzwe ububanyi n’amahanga muri icyo gihugu rukerereza cyangwa rukabangamira inozwa ry’umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ingingo ya 3 isobanura ishingiro z’izo mpungenge, igira iti, “hariho ibirego bidafite ishingiro bishinja u Rwanda mu ruhame no mu bitangazamakuru, bishingiye ku bihuha no kugoreka ukuri bikorwa n’abasebya u Rwanda bari muri Canada no muri Afurika y’Epfo no mu bitangazamakuru bikorana na bo. Ni ikibazo gihangayikishije kuba Urwego rushinzwe ububanyi n’amahanga n’ubutwererane muri Afurika y’Epfo rwizera ibivugwa n’utwo dutsiko kurusha kwemera ibivugwa n’u Rwanda.”

 

Iryo tangazo mu ngingo yaryo ya kane riragira riti, “Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda n’Ubutwererane iranenga ihamagazwa rya hato na hato rya Ambasaderi w’u Rwanda i Pretoria kubera impamvu zitazwi na Leta y’u Rwanda, zirimo kwisobanura ku nkuru zandikwa mu bitangazamakuru bidasobanutse.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera

U Rwanda ruvuga ko imibanire hagati y’ibihugu byombi ifite umumaro ku baturage b’impande zombi, ukaba ufite agaciro kurusha inyungu z’abantu ku giti cyabo, ruti, “Umubano hagati y’ibihugu byombi ntukwiye kugendera ku biganiro n’udutsiko tw’abanyabyaha tuyobowe n’abahamijwe ibyaha cyangwa abashakishwa ngo baburanishwe.”

Iri tangazo rije nyuma y’aho Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo Vincent Karega yahamagajwe na Leta ya Afurika y’Afurika y’Epfo ngo asobanure ibyo kuba Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga  muri icyo gihugu yariswe indaya n’urubuga rwa interineti rukorera mu Rwanda.

Ku rundi ruhande Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, avugwaho kuba ngo na we yaratutse Minisitiri Sisulu, abinyujije kuri Twitter.

Mu kwezi gushize ni bwo Minisitiri Lindiwe Sisulu yabwiye abanyamakuru ko yabonanye na Kayumba Nyamwasa urwanya Leta y’u Rwanda uba muri Afurika, akamubwira ko yifuza kugirana ibiganiro na Leta y’u Rwanda.

Abinyujije Kuri Twitter, Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rudakeneye kugirana ibiganiro na Kayumba (wakatiwe gufungwa imyaka 24), ko umuyobozi wa Afurika y’Epfo washyigikira ibyo biganiro yabikora nka we, ariko ko u Rwanda rutabijyamo.

Mu gihe Nduhungirehe avugwaho gutukana kuri Twitter, abihakana avuga ko atigeze atukana, akavuga ko bitumvikana ukuntu gusobanura aho Leta ihagaze ku kibazo runaka byitwa igitutsi, ati “keretse niba ibyo bifite ikindi gisobanuro muri Afurika y’Epfo.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wa Afurika y’Epfo, Sisulu Lindiwe. U Rwanda ruvuga ko kuba yaratutswe n’igitangazamakuru bidakwiye gutuma Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo ahamagazwa ngo abyisobanureho.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.