Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

U Rwanda rurakina na Canada mu mukino wa mbere wa shampiyona y’Isi

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 15-07-2018 saa 09:37:31
Ikipe y'u Rwanda y'abagore y'umukino wa Sitting Volleyball iratangira ihura na Canada muri shampiyona y'Isi

Uyu tariki 15 Nyakanga 2018, ikipe y’u Rwanda y’abagore ikina umukino wa Volleyball y’abafite ubumuga “Sitting Volleyball” irakina na Canada mu mukino wa mbere wa shampiyona y’Isi “2018 World ParaVolley Sitting Volleyball Championships”, ubere i Eindhoven, saa saba z’amanywa (13h00) ku masaha yo mu Rwanda.

Ikipe y’u Rwanda y’abagore y’umukino wa Sitting Volleyball iratangira ihura na Canada muri shampiyona y’Isi

Muri uyu mukino wo mu itsinda rya mbere “A” wa shampiyona y’Isi irimo kubera mu Buholandi, ikipe y’u Rwanda irasabwa kwitwara neza imbere y’ikipe ya Canada kugira ngo biyihe ikizere cyo kurenga imikino yo mu matsinda nk’uko ari yo ntego bajyanye.

Amakuru aturuka mu Buholandi, dukesha Komite y’igihugu y’imikino y’abafite ubumuga mu Rwanda “NPC-Rwanda” ni uko abakinnyi b’u Rwanda bagezeyo amahoro kandi ko bose bameze neza.

Muri iri tsinda rya mbere “A” undi mukino urahuza Buholandi buri mu rugo bukina na Croatia saa kumi (16h00).

Ejo tariki 16 Nyakanga 2018, ikipe y’u Rwanda izakina umukino wa kabiri mu itsinda  n’u Buholandi (18h00) isoze imikino y’itsinda ikina na Croatia (15h00), tariki 17 Nyakanga 2018.

Mu bagabo, ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda rya mbere “A” iratangira iyi mikino ihura n’u Buholandi (14h00), ubere mu mujyi wa Venlo saa kumi z’umugoroba (16h00). Muri iri tsinda kandi, u Bushinwa burahura na Leta zunze Ubumwe z’Amerika (19h00).

Ejo tariki 16 Nyakanga 2018, ikipe y’u Rwanda izakurikizaho umukino wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika (12h00) ndetse isoze iyi mikino y’iri tsinda ihura n’u Bushinwa (16h00) tariki 17 Nyakanga 2018.

Iyi shampiyona y’Isi “2018 World ParaVolley Sitting Volleyball Championships”, irimo kubera mu Buholandi kuva uyu munsi tariki 15 kugeza 22 Nyakanga 2018.

 

 

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.