Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

U Rwanda rukomeje guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga

Yanditswe na HABIMANA AUGUSTIN

Ku ya Apr 23, 2018

Mu gihe tugezemo, ubumenyi n’ikoranabuhanga ni inkingi y’iterambere ry’ibihugu byinshi. U Rwanda na rwo rukaba rwariyemeje kubishyigikira ngo birufashe mu iterambere ry’inzego zinyuranye. Ni muri urwo rwego igihugu cyacu cyashyizeho Inama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, ifite intego yo gutuma u Rwanda ruhinduka igihugu gishingira ku bumenyi, ikoranabuhanga no guhanga ibintu bishya, kikabikoresha mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’iterambere rirambye ry’ubukungu bw’igihugu n’ihiganwa ku masoko.

HABIMANA AUGUSTIN

Inama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (NCST – National Council for Science and Technology) yashyizweho n’Itegeko n°80/2013 ryo ku wa 11/09/2013 ryaje kuvugururwa n’Itegeko n°20/2016 ryo ku wa 20/05/2016.

Mu kugera ku ntego yayo yo gutuma u Rwanda ruhinduka igihugu kigendera ku bumenyi n’ikoranabuhanga, NCST yahawe inshingano z’ingenzi zirimo: kugira inama Guverinoma mu bijyanye na politiki, amategeko n’igenzura mu byerekeye ubumenyi, ikoranabuhanga, ubushakashatsi no guhanga ibintu bishya kandi igakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’izo politiki n’amategeko, kugira inama Guverinoma mu kugena ibikorwa byihutirwa ku rwego rw’igihugu mu rwego rw’ubumenyi, guhanga ibintu bishya, ikoranabuhanga, ubushakashatsi n’iterambere ndetse n’uburyo ibyo bikorwa byaterwa inkunga.

Kugaragaza no guteza imbere ibyiciro by’imirimo bishya bisaba imbaraga n’ingamba zihariye mu guhanga ibintu bishya hashingiwe ku ikoranabuhanga n’ubushakashatsi bwagirira Igihugu akamaro, gukora isesengura ku miterere n’imikoreshereze myiza by’umutungo n’ibikorwa remezo by’igihugu, hagamijwe gushyigikira ubumenyi n’ikoranabuhanga n’uburyo bikoreshwa mu guhanga ibintu bishya mu buryo burambye, gushyiraho amabwiriza agenga ubumenyi, guhanga ibintu bishya mu ikoranabuhanga n’ubushakashatsi.

Gushaka inkunga no gucunga ikigega k’igihugu cy’ubushakashatsi no guhanga ibintu bishya, guteza imbere ibikorwa bimenyekanisha ubumenyi n’ikoranabuhanga muri sosiyeti, gutegura no kumenyekanisha raporo y’umwaka ku miterere y’ubumenyi n’ikoranabuhanga, gushyikirana no gukorana n’ibindi bigo byateye imbere byo mu rwego rw’Akarere no mu rwego mpuzamahanga bihuje inshingano.

Mu rwego rwo gutanga inama z’uko zatezwa imbere hakoreshejwe ubumenyi n’ikoranabunga, NCST mu nzego izajya yibandaho harimo cyane cyane guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, gushaka ingufu zibyara amashanyarazi no kuzikwirakwiza mu gihugu, kubyaza umusaruro umutungo kamere no kubungabunga ibidukikije, guteza imbere inganda n’ihererakanya ry’ikoranabuhanga.

Guteza imbere urwego rw’ubuzima rusange n’ubuvuzi, ubwubatsi, ubwikorezi n’itumanaho, guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga mu burezi, guteza imbere ubucuruzi, gushyiraho amategeko n’amabwiriza,  kurinda igihugu n’umutekano n’ibindi.

NCST igizwe n’inzego z’ubuyobozi ebyiri, arizo Inama y’Abajyanama n’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa.

Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 9 y’Itegeko ryavuzwe haruguru, abagize Inama y’Abajyanama barimo Abaperezida babiri, Abajyanama n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCST bashyirwaho n’Iteka rya Perezida.

Abagize Inama y’Abajyanama batoranywa mu nzego za Leta n’iz’abikorera baba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga bari mu Rwanda cyangwa hanze yarwo. Muri bo mirongo itatu ku ijana (30%) by’abagize Inama y’Abajyanama bagomba kuba ari abagore.

Mu nshingano y’abagize Inama y’Abajyanama ya NCST harimo : gutanga umurongo ngenderwaho wa NCST; gutanga inama zituma NCST igera ku nshingano zayo; kugena ibyiciro by’imirimo bigomba kwitabwaho cyane mu mikoreshereze y’ubumenyi n’ikoranabuhanga; kwemeza raporo, igenamigambi na gahunda y’ibikorwa bya NCST; kwemeza amategeko ngengamikorere ya NCST;  kwemeza imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya NCST; kugenzura imikorere y’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bwa NCST; gufata ibyemezo ku bindi bibazo byose byinjira mu murongo w’inshingano za NCST.

Uru rwego ruriho kandi rurakora, hakaba hitezwe ko rufatanyije n’izindi nzego, ruzajya rutanga inama zishingiye ku bushakashatsi mu rwego rwo guteza imbere ubumenyi n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu nzego zinyuranye, bityo bikazazamura imibereho y’abaturage, maze n’igihugu cyacu kigatera imbere muri rusange kandi Abanyarwanda bakajya babasha no gupiganwa ku masoko mpuzamahanga mu rwego rw’ubumenyi n’ikoranabuhanga.