Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

U Rwanda rugiye kwereka Afurika aho rugeze mu kurwanya Sida

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya 25-03-2018 saa 08:26:55
Hagati ni Dr. Ndimubanzi Patrick, ibumoso ni Luc Bodea na Dr. Namwinga Chintu iburyo, basobanura ibizaganirwa mu nama nyafurika yiga kuri Sida (Foto Samuel M)

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi rusange, Dr Ndimubanzi Patrick, yatangaje ko u Rwanda rugiye kwakira inama nyafurika izahuza abantu  ibihumbi icumi, yiga ku bibazo bikiri mu rugamba rwo guhangana n’ubwandu bushya bw’agakoko gatera Sida, uko ibihugu bigenda bikemura ibyo bibazo n’ibitarabonerwa ibisubizo, rukazaboneraho umwanya wo kwerekana intambwe rwateye mu kurwanya icyo cyorezo.

Hagati ni Dr. Ndimubanzi Patrick, ibumoso ni Luc Bodea na Dr. Namwinga Chintu iburyo, basobanura ibizaganirwa mu nama nyafurika yiga kuri Sida (Foto Samuel M)

Yabitangaje ejo hashize, tariki ya 24 Werurwe 2018 mu kiganiro Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo mpuzamahanga gitegura inama ziga kuri Sida (ICASA) bahaye itangazamakuru, mu rwego rwo gutegura ibikorwa bitandukanye bizaba mu bihe bitandukanye mbere y’iyo nama bigamije kuyimenyekanisha.

Dr Ndimubanzi yavuze ko iyo nama u Rwanda ruzakira iba buri mwaka igahuza abahanga mu bumenyi n’abakorera muri Leta z’Afurika hamwe n’ababana n’ubwandu bwa Virusi itera Sida n’ababafasha mu buryo butandukanye.

Ati “Ibahuza kugira ngo bavuge ku bibazo biriho, ukuntu ibihugu bimwe na bimwe byagiye bikemura ibibazo kuri Sida cyangwa baganire n’ibindi bibazo bitarabonerwa umuti, banaganira n’ubumenyi bushya abantu bagiye bavumbura mu gihe kiba cyashize.

Icyo u Rwanda rushobora kugaragaza, ni intambwe tumaze gutera mu kurwanya Sida. Ubu dufata ko umuntu ufite virusi itera Sida ari umuntu ushobora kubaho ubuzima nk’ubw’abandi bantu bose mu gihe akurikije inama za muganga.”

Yakomeje avuga ko mu Rwanda hari indi ntambwe yatewe, kuko virusi itera Sida ipimirwa kandi ivurirwa ahantu henshi hatandukanye, hafi mu bigo nderabuzima byose.

Ati “Ikintu dushaka gukangurira abantu cyane cyane urubyiruko; ni ukuyirinda kuko ni indwara umuntu ashobora kwirinda, kandi kwirinda biruta kwivuza. Turashaka gukomeza kubamenyesha ko n’ubwo bwose tugira icyo dukora tugafasha abantu banduye virusi itera sida, ibyiza ni ukutayandura.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo ICASA kizafatanya n’u Rwanda gutegura iyo nama, Luc Bodea ahamagarira Abanyarwanda kwitabira gukora insanganyamatsiko n’ikirango kizajyaho ubutumwa bw’uwo mwaka bwo kurwanya Sida nk’uko u Rwanda rwahawe ayo mahirwe yo kwakira iyo nama.

Akomeza avuga ko hirya no hino mu bantu hakiri abaha akato abafite ubwandu bwa virusi itera sida kandi bigomba gucika.

Ati “Turategura iyi nama kugira ngo hamenyekane ibishya kuri HIV/Sida, kugeza ubu haracyari abazira akato bahabwa; ICASA iratanga umurongo wo guha ijwi abo bahabwa akato bakavuga izo mbogamizi bahura nazo, abantu bakabirenga kuko kugeza ubu hari ibihugu bisa nk’aho nta miti ya HIV/SIDA bifite.”

Iyo nama izaba kuva tariki 3 kugeza 7 Ukuboza 2019, izitabirwa n’abarenga ibihumbi 10, bazaba baturutse mu bihugu biri mu muryango w’ibihugu bikoresha icyongereza (Anglophone) n’ibyo mu muryango ukoresha igifaransa (Anglophone)  by’Afurika.

Umwanditsi:

MUTUNGIREHE SAMUEL

One Comment on “U Rwanda rugiye kwereka Afurika aho rugeze mu kurwanya Sida”

  1. Twishimiye kuzakira iyo nama mpuzamahanga nkabana na virusi itera sida yagombye gusiga impinduka igaragara.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.