Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

U Rwanda rugiye kwemeza amasezerano arengera abakuze n’abafite ubumuga

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 05-07-2019 saa 16:18:57
Dr. Mukabaramba Alvera agaragariza abagize komisiyo yUburenganzira bwa muntu ya Afurika Yunze Ubumwe uko u Rwanda rugiye kwemeza amasezerano arengera abakuze n'abafite ubumuga (Foto Gisubizo G)

Leta y’u Rwanda igiye kuba igihugu cya kabiri nyuma ya Lesotho kemeje burundu amasezerano nyafurika yo kurengera abantu bakuze n’abafite ubumuga nk’uko Umuryango w’Afurika Yunze ubumwe ubisaba ibihugu binyamuryango.

Byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Mukabaramba Alvera, kuri uyu wa 5 Nyakanga 2019, amaze gufungura inama yo gusaba ibihugu by’Afurika kwemeza burundu amasezerano arengera abafite ubumuga n’abakuze mu rwego rwo kugira ejo hazaza habo.

Ni inama yateguraga umunsi ukomeye utegerejwe kwa 6 Nyakanga 2019 wo kwemeza ayo masezerano, ku bihugu 32 biteraniye mu cyumba kimwe i Kigali bihuriye mu kanama ka komisiyo ishinzwe kwiga kuri ayo masezerano no gusaba ibihugu kuyemeza burundu.

Kimwe mu byo abateraniye muri iyi nama bemeranyaho ni uko ibihugu bitashyize imbaraga haba mu gusinya no mu kwemeza burundu ayo masezerano uko ari abiri.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Dr. Mukabaramba yavuze ko nko ku masezerano y’abafite ubumuga u Rwanda rwari ruri kuyatunganya bityo bidatize ruri rugiye kuyemeza burundu.

Ati: “Nkatwe twari turi mu gushyira ibyangombwa byose kuri ayo masezerano y’abafite ubumuga, kuko mu nama yabereye i Londres, mu Bwongereza mu kwezi kwa Nyakanga 2018 ni bwo twari twiyemeje kuyasinya muri uyu mwaka wa 2019.”

Ku masezerano y’abantu bageze mu za bukuru, Dr. Mukabaramba yavuze ko ibintu bikiri kwegeranywa.

Ati: “Hari za minisiteri bireba cyane nka Minisiteri y’Ubutabera na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane. Ni amasezerano meza arengera uburenganzira bw’abafite ubumuga n’abageze mu za bukuru; ni bwo rero tubasaba ko iyi nama iba iya nyuma mu gusaba ibihugu kuyemeza ariko u Rwanda turabyemera turahita tuyashyiraho umukono.”

Uyoboye akanama kari kwiga kuri aya masezerano, Yeung Kam John Sik Yuen yavuze ko kuva mu 2007 ari bwo batangiye gutegura ayo masezerano yombi nka komisiyo nyafurika ku burenganzira bwa muntu, bigezwa ku baminisitiri babishinzwe ba buri gihugu, amasezerano ku bakuze atorwa mu 2015 naho arebana n’abafite ubumuga atorwa mu 2017, byose mu nama z’abakuru b’ibihugu.

Ati: “Aya masezerano yombi yiteguwe kwemezwa n’ibihugu byose by’Afurika. Ku bakuze, dufite ibihugu 13 byamaze kuyasinya kugeza ubu ni igihugu kimwe gusa cya Lesotho cyayemeje burundu, kandi dukeneye ibihugu 15 byo kuyemeza ngo atangire ashyirwe mu bikorwa.”

Yakomeje avuga ko ku bafite ubumuga habonetse igihugu kimwe gusa cyasinye kandi bakeneye byinshi.

Ati “Ayo masezerano yombi yagiye yitabwaho cyane, imbaraga nyinshi zayatakajweho kugira ngo azemezwe mu bihugu byose by’Afurika. Aya ni amasezerano nyafurika ari mu nyungu z’abanyafurika; iyi ni nayo mpamvu Afurika ikwiye kuyasinya kuko ni ayacu.”

Umuyobozi mukuru ushinzwe imibereho myiza muri Komisiyo Nyafurika y’Uburenganzira bwa muntu, Lefhoko Kesamang, yavuze ko hari aho ajya kugaragaza akamaro n’uburemere bw’ayo masezerano ku bafite ubumuga n’abakuze bakabifata nk’ibye kandi ari iby’Abanyafurika, buri wese bimureba nk’umuntu uzashyira akagera mu za bukuru akeneye kwitabwaho.

Yasobanuye ko igihe umuntu azaba ageze mu za bukuru azaba agomba kuba hari uburenganzira bwo kumwitaho kuko hari ibyo aba atishoboje kandi ibyo bigomba gutegurwa ubu akiri muto, kugira ngo n’abariho bazagire ejo hazaza habo heza mu gihe bazaba hafite intege nke.

Amasezerano Nyafurika ibihugu bisabwa gushyiraho umukono no kwemeza yita ku bakuze n’abafite ubumuga, agizwe n’ingingo 44 zigena uburenganzira kuri ibyo byiciro bubafasha kuringanira n’abandi mu burenganzira bwa muntu.

Ku masezerano y’uburenganzira bw’abafite ubumuga, hasinye ibihugu bine ari byo Centre Africa, Burkina Faso, Afurika y’Epfo na Togo ariko nabwo nta na kimwe kirayemeza burundu mu bihugu 55 by’Afurika.

Dr. Mukabaramba Alvera agaragariza abagize komisiyo yUburenganzira bwa muntu ya Afurika Yunze Ubumwe uko u Rwanda rugiye kwemeza amasezerano arengera abakuze n’abafite ubumuga (Foto Gisubizo G)

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.