Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

U Rwanda rugiye kwakira Inama Nyafurika y’abahagarariye Inteko zishinga Amategeko

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 23-11-2021 saa 09:56:11
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatille

U Rwanda rugiye kwakira Inama ya 17 y’abakuriye Inteko zishinga Amategeko zo mu bihugu by’Afurika biri mu Ihuriro ry’Ibihugu bikoresha Icyongereza (CSPOC). Biteganyijwe ko iyi nama izabera i Kigali ejo ku wa 24 Ugushyingo 2021.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yatangaje ko ari amahirwe akomeye yo kwakira bagenzi babo bo mu bihugu by’ Afurika  biri mu Ihuriro ry’ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth); biteze umusaruro mu biganiro bagiye kugirana.

Ati: “Tuzungurana ibitekerezo na bagenzi bacu muri Afurika ku buryo bwiza bwo gukemura ibibazo by’abaturage bacu no kugira uruhare mu gutuma inzozi zabo ziba impamo.”

Yagaragaje ko  ibiganiro bizibanda ku ruhare rw’ Inteko zishinga Amategeko mu guhindura  sosiyete hagamijwe iterambere, uko zahindura imikorere bitewe n’ingaruka za Covid-19, harebwa cyane cyane ku birebana no gukoresha ikoranabuhanga, Inteko zishinga Amategeko zikaryitabira kuko byagaragaye ko ryafashije cyane muri iki gihe cy’icyorezo, kugendana n’icyerekezo cy’Isi ihinduka mu buryo bwihuse, kunoza igenzura ry’ibikorwa n’imikorere bya Guverinoma mu rwego rwo gucunga neza umutungo wa Leta.

Hazaganirwa no ku budahangarwa bw’Inteko zishinga Amategeko, no ku buryo abaziyoboye bakwiye kwita ku bitekerezo  bya bose.

 Insanganyamatsiko y’iyi nama iragira iti: “ Inteko zishinga Amategeko nyafurika mu kinyejana cya 21”

Ibihugu byamaze kwemeza ko bizitabira iyi nama birimo Botswana, Cameroon, Ghana, Kenya, Mozambique, Namibia, Nigeria, Sierra Leone, Afurika y’Epfo, Tanzania, Uganda n’u Rwanda ruzayakira.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.