Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga y’amahoro n’umutekano

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 25-02-2019 saa 18:02:24
Mukantabana Seraphine

Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe gusubiza mu Buzima Busanzwe abahoze ari abasirikare (RDRC) yatangaje ko u Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga yiga ku kubaka amahoro n’umutekano izabera i Kigali ku wa 28 Gashyantare 2019.

Iyi nama izaba umwanya ukomeye wo kugaragaza byinshi u Rwanda rwagezeho mu kwita ku bahoze ari abasirikare n’uko rufashe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro batashye bakaba bafatanya n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu.

Mu kiganiro Umuyobozi Mukuru w’iyi komisiyo, Mukantabana Seraphine afatanyije n’abahagarariye Ikigo mpuzamahanga cy’Abayapani gishinzwe Iterambere JAICA, bahaye itangazamakuru kuri uyu wa 25 Gashyantare 2019, bagaragaje ko iyi nama ije isanga hari byinshi ku bufatanye bw’impande zombi bamaze kugeraho mu gufasha abahoze mu gisirikare by’umwihariko mu mushinga wo gufasha abamugariye ku rugamba uterwa inkunga na JAICA kuva mu 2005.

Ni inama izitabirwa n’abaturutse mu bihugu byinshi byo ku mugabane w’Afurika by’umwihariko ibifite ibice birimo amakimbirane n’intambara aho bashobora kuzakura amasomo atandukanye ku Rwanda uko rufasha abemeye gutahuka mu gihugu cyabo kwisanga mu muryango nyarwanda bagafatanya kubaka amahoro kandi igihugu kikabafasha kwiyubaka no kwiteza imbere.

Mukantabana yavuze ko u Rwanda ruyitezeho byinshi kuko ari umwanya wo kwereka abandi ibyiza rwashoboye kubona mu guhuza imbaraga, bityo n’abandi bakwiye kubimenya.

Ati “Hari ibihugu byinshi ku mugabane w’Afurika biri mu mirwano, bifite ibibazo ariko uko byagenda kose ntibashobora kugera aho twe twari twageze mu 1994 (muri Jenoside yakorewe Abatutsi), aho igihugu cyacu cyari cyasandaye ariko kubera izo mbaraga tugenda dukura hirya no hino tukazihuza uyu munsi igihugu cyacu kibaka ari ikitegererezo, abantu bose babona ko u Rwanda ari u Rwanda, nta n’ufite ipfunwe ryo kwitwa Umunyarwanda”.

Mukantabana yakomeje agira ati “Ntabwo rero twabyihererana kuko burya muri Afurika tugize ayo mahoro nk’uko mu Rwanda tuyafite iterambere ryarushaho; ni yo mpamvu tuzababwira uko twabigenje, kugira ngo dushobore kubaka igihugu cyacu, abavuye mu gisirikare bashobore kubana neza n’abaturage kandi nta n’irari bafite ryo kuba bararikira kujya mu mitwe yitwaje intwaro kuko bafite uburyo babayeho.”

Mukantabana Seraphine asobanura aho u Rwanda rugeze mu kwita ku buzima bw’abahoze mu gisirikare n’abakimugariyemo (Mnyentwari Chariff)

Uhagarariye JAICA mu Rwanda, Maruo Shin, yavuze ko muri gahunda zikubiye mu byiciro bibiri bagiranye na Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu gisirikare bitaye gusa ku bafite ubumuga ariko mu kiciro cya mbere cyatangiye mu 2005 kugeza mu 2009, bigeze mu kiciro cya kabiri guhera mu 2011 kugeza mu 2014 bafasha n’abandi Banyarwanda bafite ubumuga kugira ngo umuryango nyarwanda utabigiraho ikibazo mu mibanire hagati y’impande zombi.

Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe gusubiza mu Buzima Busanzwe abahoze ari Abasirikare (RDRC) ivuga ko kugeza ubu abamaze kwigishwa barenga 2500, bigishwa imyuga kandi bahabwa n’ibikoresho by’imyuga bize, ubu bakaba bari mu makopertive atandukanye kandi bafite ubumenyi bwo gutsindira amasoko mu gihugu.

Ibizava muri iyo nama bigafatwaho umwanzuro bizajyanwa i Yokohama mu murwa Mukuru w’u Buyapani, Tokyo, mu kwezi kwa Kanama 2019 mu nama Mpuzamahanga ikomeye yiga ku iterambere ry’Afurika (TICAD) kugira ngo byigweho.

Maruo Shin, uhagarariye JAIC mu Rwanda asobanura uko bafashije u Rwanda mu kwita ku bafite ubumuga bahoze mu gisirikare (Foto Munyentwari C)

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.