Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

U Rwanda rugiye kwakira inama kuri Sida izitabirwa n’abantu 10 000

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Jun 10, 2018

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko u Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga, yiga ku bushakashatsi ku cyorezo cya Sida (ICASA) mu Kuboza 2019, ikazitabirwa n’abantu ibihumbi 10 baturutse impande zose ku Isi.

Uhereye ibumoso ni Dr. Nsanzimana Sabin, Prof. John Idoko na Luc Armond Bodea basobanurira itangazamakuru uko inama mupuzamahanga kuri Sida izagirira inyungu u Rwanda (Foto RBC)

Umuyobozi mukuru w’ishami rishinzwe Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, Dr. Nsanzimana Sabin, ubwo hasozwaga inama y’iminsi ibiri i Kigali iteguriza iyo nama mpuzamahanga, yatangaje ko u Rwanda rwari rwarayifuje kenshi ariko rwakomeje kubiharanira kuko hari byinshi ruzayungukiramo mu cyumweru cyose bazamara mu Rwanda.

Ati: “Icya mbere, mu rwego rw’ubushakashatsi n’ubuvuzi, iyo abantu bahuye n’iyo bamarana umunota umwe hari ibintu bungurana cyane cyane ko ubu turi gushaka kurwanya iyi ndwara ikomeye ikaba yanageraho igacika. Nk’igihugu cyacu kizakira iyi nama, baba abanyeshuri, abakora ubushakashatsi n’abarimu bacu bazahura na bagenzi babo baturutse ku Isi hose bityo hari ubumenyi bazaba bungutse cyane cyane ku ruhande rwacu kuko hazaba hari inama zihariye kugira ngo bungurane ibitekerezo.

Mu by’ubukungu, murabyumva abantu ibihumbi 10 bazaza bafite ubushobozi n’amafaranga; abacuruzi, abazabakira, mu nzego zitandukanye bazabona nabo inyungu. Ku rundi ruhande, nk’ikigereranyo twatekerezaga ko umuntu wese ushobora kuza muri iyo nama azaba afite nibura nk’amadorali 1000 ashobora gukoresha muri iyo minsi azamara aha ngaha, n’ibindi ashobora gukenera”.

Dr Sabin yakomeje avuga ko iyo nama izazanira inyungu u Rwanda mu nzego nyinshi zirimo no kumenyekanisha umuco w’igihugu n’ubukerarugendo.

Ati “Mu rwego rw’umuco naho hari inyungu yo kumenya uko abandi babayeho, nabo bakamenya uko tubayeho; ku buryo bihita bizanamo n’ikiciro cya kane cyo kumenyekanisha igihugu cyacu kuri abo bantu bose bazaba bari aha, kuko buri wese azajyana isura y’igihugu, hari abazaba ari ubwa mbere, ubwa kabiri kandi icyo dusigaye tubona ni uko umunyamahanga wese uje yifuza kugaruka ku mpamvu zitandukanye bitewe n’ibyo igihugu cyacu gikora byiza”.

Dr Nsanzimana akomeza avuga ko nk’u Rwanda ruzakira iyo nama imaze imyaka 20 yiga ku bushakashatsi ku cyorezo cya Sida muri Afurika, iyo nama izarangira hari byinshi bigiye guhinduka mu kuvura Sida mu Rwanda bijyanye n’aho ubushakashatsi bushya bugeze.

Ati “Twebwe nk’abakora ku kiciro cyo kurwanya icyorezo cya Sida, iyo nama izarangira hari ibyo tugiye kuvugurura mu mivurire yacu, uburyo dushyiraho amabwiriza yo kuvura agakoko gatera Sida hano mu gihugu; buri kiganiro kizabera muri iyo nama kizajya kivamo ubushakashatsi bushya, kigaragaza ubushakashatsi bwakozwe”.

Perezida w’Umuryango nyafurika urwanya Sida (SAA), ari nawo utegura iyo nama ya ICASA buri mwaka, Prof John Idoko,  yavuze ko intego y’uyu mwaka ari uguharanira Afurika itarimo Sida, hashyirwa imbere guhanga udushya n’ikoranabuhanga ari ko ibihugu na za Guverinoma bibigizemo uruhare runini muri politiki zishyirwaho ku buzima bwiza bw’abaturage babyo.

U Rwanda ruzwi ku Isi nk’igihugu cyagabanyije imfu zituruka kuri Sida ku kigero kirenga 80%, ubwandu bushya bwa Sida bugabanukaho 50%, ikizere cyo kubaho ku babana n’ubwandu bwa Sida kiyongereyeho imyaka 25 ugereranyije n’umwaka wa 2004, amavuriro 98% atanga serivisi zo kuvura Sida, n’ibindi  byose bikaba ari bimwe mu byashingiweho u Rwanda ruhabwa kwakira iyo nama.