U Rwanda rugiye kwakira Abavunyi bo mu bihugu 40 by’Afurika

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 16-11-2018 saa 14:42:38
Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya ruswa Musangabatware ibumoso na Yankurije Odette ushinzwe kurwanya akarengane (Foto Gisubizo G.)

Urwego rw’Umuvuyi mu Rwanda ruritegura kwakira abavunyi bagize ishyirahamwe ryabo baturuka mu bihugu bisaga 40 byo kumugbane wa afurika.

Bazahurira i Kigali kuva ku itariki ya 27 kugeza kuri 30 ugushyingo 2018, ikazabanzirizwa n’Inteko rusange ya 12 y’Umuryango w’inzego zishinzwe kurwanya ruswa zo muri afurika y’Iburasirazuba, hamwe n’Inama ya 4 y’Ihuriro rifasha mu kugaruza umutungo (Asset Recovery Interagency Network for Africa (ARINEA).

Abagize iryo huriro baturuka mu bihugu birimo u Rwanda, Burundi, Djibouti, Ethiopia, Kenya, South Sudan, Tanzania na Uganda. Insanganyamatsiko y’Inama ni “Afrika y’Iburasirazuba mu gutsinda urugamba rwo kurwanya ruswa”.

Umuvunyi Wungirije ushinzwe kurwanya ruswa, Musangabatware Clement, yavuze ko u Rwanda rwiteguye gusangiza abavunyi bakuru bo muri ibyo bihugu bya Afurika intambwe rwateye mu bijyanye n’ingamba zigamije kurwanya ruswa n’ibifitanye isano na yo birimo amwe mu mategeko yavuguruwe, imitangire y’amasoko ya Leta ubu bikorwa binyuze ku ikoranabuhanga, uburyo bushya bwo guha abaturage serivise binyuze ku irembo, n’izindi gahunda ziganisha mu gukorera mu mucyo.

Umuvunyi wugirije ushinzwe kurwanya akarengane, Yankurje Odette, yagarutse ku nsanganyamatsiko igira iti “iimiyoborere myiza, umusemburo w’ubuyobozi bwiza muri Afurika’’ ndetse na bimwe mu biri ku murongo w’ibizigirwa muri iyo nama nk’amahugurwa n’ibiganiro bitandukanye bivuga ku miyoborere myiza muri Afurika naho u Rwanda ruhagaze muri iki gihe.

Akomeza agira ati Ati “Ni abavunyi bakuru baturuka ubihugu bisaga 40 bazaza i Kigali, aho bazaganira ku bimaze gukorwa mu miyoborere myiza, gukorera mu mucyo, kurwanya ruswa, imitangire y’imisanzu, imikoreshereze y’umutungo, ibiteganyijwe gukorwa, gutora komite nshya isimbura icyuye manda yimyaka ibiri n’ibindi’.

Ishyirahamwe ry’Abavunyi bo muri Afurika (The African Ombudsman and Mediators Association, AOMA) ryashyizweho mu 2006 rigamije kungurana ubumenyi no kubahiriza imigenzereze myiza mpuzamahanga mu gucyemura ibibazo by’abaturage, hibandwa ku byemezo by’ubuyobozi no guteza imbere imiyoborere myiza. Amategeko shingiro y’iryo shyirahamwe yemezwa mu mwaka wa 2014 I Addis-Abeba.

Inama Rusange ya AOMA iba rimwe muri buri myaka ibiri. Ibihugu binyamuryango bikaba bisimburana kwakira iyi nama. Inama Rusange iherutse ya gatanu yo mu 2016 yabereye muri Afurika y’Epfo aho bemeje ko u Rwanda ruzakira Inama Rusange ya gatandatu.

Inama Rusange ya AOMA iba buri myaka ibiri ni igihe cyiza ku banyamuryango ba AOMA cyo gusangira no kongera gutekereza ku buryo bwo guteza imbere imiyoborere myiza muri Afurika.

Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya ruswa Musangabatware clement, avuga ko u Rwanda rwahawe amahirwe yo kwakira iyi nama mpuzamahanga aru kugira ngo risangize ibindi bihugu bya Afurika imikorere yarwo naho rugeze mu guteza imbere imiyoborere ishingiye ku mategeko, guteza imbere imiyoborere myiza no kubahiriza uburenganzira bwa muntu. Ni amahirwe kandi ku Rwanda yo kwigira ku bindi bihugu bizaba byitabiriye iyo nama ibyiza byagezweho.

Inteko rusange 6 ya AOMA ifite intego nyamukuru yo kongerera imbaraga imikoranire y’Ibigo by’Abavunyi (Ombudsman/Mediators) muri Afurika hasuzumwa uruhare rwabyo mu guteza imbere imiyoborere myiza muri Afurika.

Igamije kungurana ibitekereza ku buryo bwo guteza imbere imiyoborere ishingiye ku iyubahirizwa ry’amategeko, gukorera mu mucyo, kugaragaza ibyo ukora no kurwanya ruswa.

Igitecyerezo cyo gutangiza ishyirahamwe ry’Abavunyi (Ombudsman/Mediators) cyatangiye mu mwaka wa 2001 cyemezwa mu mwaka wa 2002.

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.