U Rwanda rugiye kuvugurura imikoreshereze y’ingufu za “nucléaire” n’imirasire yangiza

Yanditswe na Ntawitonda Jean Claude

Ku ya 08-05-2019 saa 18:27:08
Umuyobozi Mukuru wa RURA Lt. Col Patrick Nyirishema (iburyo) na Dr. Khammar MRABIT nyuma yo gusinya amasezerano

Leta y’u Rwanda yiyemeje kwigira ku bunararibonye bw’Ubwami bwa Morocco mu kugenzura imikoreshereze y’ingufu za “nucléaire” n’imirasire yangiza (rayons ionisants) bigatanga umusaruro mwiza mu nzego zitandukanye.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Gicurasi 2019 ni bwo Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) rwasinyanye amasezerano n’ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe kugenzura imikoreshereze y’ingufu za “nucléaire” n’imirasire yangiza mu Bwami bwa Morocco (AMSSNuR).

Ayo masezerano yasinywe n’impande zombi agamije kongera imbaraga mu gusangira amakuru n’ubunararibonye ku mikorere n’imikoreshereze inoze by’ingufu za “nucléaire” n’imirasire yangiza mu nzego zirimo ubuzima, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu nganda, mu mutekano w’Igihugu, ubwikorezi, n’ahandi.

Umuyobozi Mukuru wa AMSSNuR Dr. Khammar MRBIT, yatangaje ko izi ngufu zikomeje kuba umusingi w’ibikorwa by’iterambere muri Morocco nyuma yo gushyiraho urwego rwihariye rugenzura imikoreshereze n’amabwiriza.

Dr. Khammar MRBIT yagize ati “Twiteguye gusangira n’u Rwanda ubunarabibonye dufite. Ni iby’igiciro gukorarana n’ibihugu by’Afurika mu guteza imbere umugabane wacu. U Rwanda nk’igihugu cya kabiri cy’Afurika tugiye gusangiza ubunararibonye twiteze no kurwigiraho byinshi.”

Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt. Col. Patrick Nyirishema, yatangaje ko biteguye kugezura no kunoza imikoreshereze y’ingufu za nucléaire n’imirasire yangiza hagamijwe kurinda Abanyarwanda ingaruka zose zaterwa n’imikoreshereze yazo idahwitse.

Lt. Col. Patrick Nyirishema yashimangiye ko uko u Rwanda rwihuta mu iterambere ari ko ikoreshwa ry’izo ngufu rikomeza kwiyongera nko mu byuma bisaka mu mahoteri, mu bigo bitandukanye no ku bibuga by’indege, mu buvuzi (kunyuza abarwayi mu cyuma no mu gushiririza kanseri) n’ibindi, akaba ari yo mpamvu RURA yatangiye gushyira ingufu mu kugenzura imikoreshereze ya zo.

Umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi bw’imirasire yangiza mu Rwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere, RURA Tuyisenge Jean de Dieu, yongeyeho ko ubufatanye bw’ibihugu byombi bugiye gufasha u Rwanda no kwagura imikoreshereze y’izo ngufu mu nzego zitarabyazwa umusaruro zirimo kuranga ahari amabuye y’agaciro, koroshya ibikorwa by’ubuhinzi n’iby’inganda, ubwikorezi ndetse n’ahandi hose zaba zikenewe.

Umuyobozi Mukuru wa RURA Lt. Col Patrick Nyirishema (iburyo) na Dr. Khammar MRABIT nyuma yo gusinya amasezerano

Umwanditsi:

Ntawitonda Jean Claude

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.