Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

U Rwanda rugiye kongera ibicuruzwa byoherezwa mu Bushinwa

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 07-01-2019 saa 16:38:19
Abashoramari bayobowe n'intumwa za Alibaba Group mu nama na RDB

Ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda bagiye kongera ingano y’ibyo bohereza ku isoko ryo mu Bushinwa.

Byitezwe ko ingano y’amafi, imbuto, avoka, urusenda ibishyimbo bya kijyambere inyanya n’izindi mbuto n’imboga byoherezwa mu Bushinwa yiyongera.

Ni bimwe mu byo abashoramari 16 bo mu Bushinwa banzuye mu biganiro bagiranye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) kuri uyu wa 7 Mutarama 2019.

Iryo tsinda ry’Abashinwa ryaganiriye na RDB, riyobowe  n’umushoramari ukomeye uhagarariye sosiyete Alibaba Group, Hou Yi.

RDB ivuga ko ari ibiribwa ahanini bizajya byoherezwa mu Bushinwa binyujijwe ku rubuga rwa Alibaba no mu maduka manini yayo ari hirya no hino mu Bushinwa

U Rwanda hamwe na sosiyete Alibaba Group biherutse gutangiza ubufatanye bugamije gutangiza urubuga rw’ubucuruzi mpuzamahanga hifashishijwe ikoranabuhanga (electronic World Trade Platform), rufasha ibigo bito n’ibiciriritse gukora ubucuruzi mpuzamahanga.

Muri ibyo biganiro bagiranye na RDB, Visi Perezida wa Alibaba, Hou Yi, yavuze ko mu gihe bamaze mu Rwanda basanze ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi byo mu Rwanda bifite ubuziranenge n’ubwiza.

Ku birebana n’ibikomoka ku bworozi nk’amafi, Hou avuga ko bashingiye ku bwiza bw’amafi yo mu biyaga byo mu Rwanda bagiye kongera isoko yayo mu gihugu.

Ati “bitewe n’uko u Rwanda ari igihugu gifite amazi imigezi n’ibiyaga bifite amafi meza tugiye guteza imbere ubworozi bwamafi hano, kuko haboneka ubwoko bwiza bwayo, kuko nk’ubu mu Bushinwa amafi akenewe ku isoko ni afite agaciro ka miriyari 20 y’amadorari, kandi Abashinwa bafite ubushobozi bwo gukoresha amafi yo mu Rwanda ari hagati ya toni imwe n’imwe n’igice buri mezi 4, rero mu gihe hazaba hamaze gushyirwaho politike n’amategeko, ndetse n’ibikorwa remezo bikenewe tuzahita dutangira kohereza ibicuruzwa byo mu Rwanda mu Bushinwa.’’

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko iryo shoramari ari amahirwe akomeye ku Rwanda, cyane ko u Bushinwa ari igihugu gifite isoko rigari ku Rwanda n’abaturage benshi, bafite ubushobozi buhambaye bwo guhaha.

Yagize ati “Aya ni amahirwe akomeye kandi adasanzwe cyane akenewe kuri ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda barimo n’abafite ibigo bito n’ibiciriritse biteza imbere kuko bizabafasha kumenya uburyo bwo gupfunyika ibicuruzwa byabo mu buryo bubereye isoko ryo mu Bushinwa, ku buryo bagurisha byinshi bishoboka banyuze ku rubuga rw’umushoramari Alibaba.”

Abashoramari bayobowe n’intumwa za Alibaba Group mu nama na RDB

Umuyobozi Mukuru wa RDB Akamanzi Clare uwa gatatu iburyo mu biganiro n’intumwa ziyobowe na Alibaba

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.