Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
23°C
 

U Rwanda rugiye gutanga ikiganiro muri Loni

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Apr 28, 2018

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (Loni), Rugwabiza Valentine, azatanga ibiganiro bigamije kurebera hamwe uko hakongerwa umubare w’abagore boherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Rugwabiza Valentine

U Rwanda ruzatanga iki kiganiro nka kimwe mu bihugu bisanzwe bigaragarwaho kohereza umubare w’abagore mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

Inama izaba tariki 3 Gicurasi 2018 ku kicaro cy’Umuryango w’Abibumbye i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Abahagarariye ibihugu byabo mu kanama ka Loni barimo igihugu cy’u Rwanda, Indonesia na Norway bateguye inama yiga ku kongera umubare w’abagore mu bikorwa bya Loni byo kubungabunga amahoro.

Iyi nama izafungurwa ku mugaragaro na Ambasaderi Rugwabiza uhagarariye u Rwanda muri Loni, Ambasaderi Dian Triansyah Djani uhagarariye Indoneziya muri Loni, na Ambasaderi Tore Hattrem uhagarariye Norway muri Loni. Mu bazatanga ibiganiro, harimo umusirikare w’umunyarwandakazi mu ngabo z’u Rwanda RDF, Cpt. Lausanne Nsengimana.

Iyi nama igamije kongera ingufu mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, bityo hakaba hakenewe umubare munini w’urubyiruko rukora ako kazi by’umwihariko mu buyobozi bukuru bw’abashinzwe kubungabunga amahoro muri Loni.

Abagabo bakora ibikorwa byo kugarura umutekano aho wabuze babikora neza ariko ngo hakenewe ko hakongerwamo abari n’abategarugori kugira ngo umuco uhinduke hagabanywe ibibazo by’ihohoterwa.

Ku rundi ruhande ngo ni igihe cyo kwibanda ku bihugu nk’u Rwanda, Indonesia na Norway bisanzwe bifite ubushake bwo kongera umubare w’abari n’abategarugori mu mirimo ya Loni mu rwego rwo kubungabunga amahoro.

Iyi nama kandi izagaragaza ingamba zafashwe n’ibihugu nk’u Rwanda, Indonesia na Norway mu gushaka abakozi bashya mu rwego rwo kongera umubare w’abagore mu Ngabo no muri Polisi z’ibi bihugu.

Amasomo azigirwa muri iyo nama ni ingirakamaro ku bindi bihugu, kuko intego ni ukugeza ku basirikare bakuru b’Abagaba b’Ingabo b’abagore nibura 15%, abagenzura Ingabo n’Abapolisi bakuru b’abagore 20%, ibyo bikazagerwaho mu mpera z’uyu mwaka 2018.