Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

U Rwanda rufata uburinganire nk’inzira y’iterambere-Mukabarisa

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya May 11, 2018

Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite Hon. Mukabarisa Donatille, aravuga ko Leta y’u Rwanda ishyize imbere uburinganire n’iterambere rirambye kuko isanga uburinganire ari urufunguzo rw’iterambere rirambye.

Hon. Mukabarisa Donatille, Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, avuga ko uburinganire ari inzira y’iterambere (Ifoto R James)

Yabivuze ejo hashize mu nama nyafurika irimo kubera mu Rwanda ku bwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo, imyumvire mishya igamije kwihutisha iterambere.

Ni inama yateguwe na Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu nzego zayo z’uburinganire ku bufatanye n’ubunyamabanga bwa ‘Smart Africa’, ngo  haganirwe ku ngingo z’uburinganire kandi banagene ibyakorwa ku bijyanye n’amikoro  ku bw’uburinganire.

Hon. Mukabarisa yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho politiki zihamye kugira ngo uburinganire bugerweho, ngo kikaba ari ikimenyetso k’iterambere rirambye kandi byanashyizwe muri gahunda z’iterambere zose, agasanga ihame ry’uburinganire rikwiye gushyigikirwa n’ibihugu byose by’Afurika.

Yagize ati “Nk’ibihugu by’Afurika, bikwiye gushyira imbaraga mu kubaha no gushyira imbere uburinganire. Ubushake bwa politiki ni rwo rufunguzo rw’ubwuzuzanye n’uburinganire hagati y’umugabo n’umugore muri Afurika nabyo bigatanga iterambere rirambye”.

Yakomeje avuga ko Leta y’u Rwanda ishyize imbere uburinganire n’iterambere rirambye, nk’igihugu gifata uburinganire nk’inzira y’iterambere, imiyoborere myiza no kubahiriza  uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Yavuze ko uburinganire bwashyizwe mu bigo bitandukanye, akaba ari kimwe mu bigaragaza kubaha uburinganire, nk’umusingi w’iterambere rirambye.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Nyirasafari Esperance, yavuze ko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda rifatika aho umugore, umugabo, bahawe agaciro kangana.

Asanga kugera ku mahame y’uburinganire ari ngombwa kugira ngo hagerwe kuri gahunda y’iterambere ry’intumbero ya 2030 na 2063, ubwuzuzanye bugahabwa imbaraga kuko bugira uruhare no kumiyoborere myiza.

Ngo ni yo mpamvu ari ngombwa guha imbaraga ubushobozi abakobwa n’abagore ngo hizerwe ko na bo bazagerwaho n’iterambere bityo hagakurwaho imbogamizi zose zatuma badatanga umusanzu wabo mu kubaka sosiyete.

Amb. Dr. Inongee Mbikusita Lewanika, umunyapolitiki akaba n’umudipolomate ukomoka muri Zambiya, asanga ibibazo bikigaragara ku mugabane w’Afurika mu birebana n’uburinganire kugeza ubu bikirimo aho hamwe muri ibyo bihugu umugore atemererwa kujya muri banki bigaharirwa abagabo.

Uretse ibyo, ngo muri bimwe mu bihugu by’Afurika ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ku bagore riracyari hasi cyane, amashuri naryo aracyaganwa n’abana b’abahungu kurusha abakobwa, mu miyoborere myiza umugore wo muri Afurika ntarahabwa ijambo rikwiye, akibaza impamvu muri Afurika abagore batajya baba abakuru b’ibihugu kandi bashoboye.

Fode Ndiaye uhagarariye ‘One UN’ mu Rwanda yashimye Guverinoma y’u Rwanda intambwe u Rwanda rwamaze gutera mu gushyigikira ihame ry’uburinganire aho Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ari mu baperezida 10 bayoboye gahunda ya ‘He for She’.

Yanashimye uburyo u Rwanda ruri ku isonga ku Isi mu kugira umubare munini w’abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko ku kigereranyo cya 64%.