Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

“U Rwanda n’u Buyapani dusangiye amateka”

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 22-07-2019 saa 13:55:34
Perezida wa JICA Kitaoka asinya mu gitabo cy'abashyitsi ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (Foto Twagira W)

Perezida w’Ikigo cy’u Buyapani kigamije ubutwererane mpuzamamahanga (JICA: Japan International Corporation Agency), Shinichi Kitaoka, asanga u Rwanda n’igihugu ke cy’u Buyapani bisangiye amateka, ashingiye ku byabaye mu Buyapani imyaka igera kuri 70 ishize mu gihe cy’urupfu rw’abaturage biciwe mu mijyi ya Hiroshima na Nagasaki aho abatari bake basize ubuzima, bijya gusa na miriyoni isaga y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibyo yabivugiye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi ubwo we n’intumwa ayoboye bari basuye urwo rwibutso rushyinguyemo imibiri y’abasaga ibihumbi 250 biciwe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali muri Jenoside.

Shinichi Kitaoka yagize ati “Nubwo u Rwanda rwanyuze mu mateka mabi, kandi atoroshye, ik’ingenzi ni uko Abanyarwanda kugeza ubu ndetse bafatanyije n’ubuyobozi bwabo, babashije kwigobotora ayo mateka ubu bakaba barashyizeho politiki nziza. Kuba igihugu cyarageze kuri gahunda yo kwigira, u Rwanda rufite none, akaba ari igihugu kiza, ni gihugu dusangiye amateka.”

Aho ku rwibutso rwa Kigali, Perezida wa JICA yatambagijwe ibice bitandukanye birugize, aho yasobanuriwe amateka yaranze igihugu mbere na nyuma y’umwaduko w’abakoroni, uko Abanyarwanda bari babanye neza kugeza ku macakubiriri yo kumwaduko w’abakoroni yabaye intandaro y’amakimbirane no kugeza ku ndunduro ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Beretswe filimi igaragaza amateka kuri Jenoside nyuma ashyira indabo ahashyinguye imibiri isaga ibihumbi 250. Nyuma yo gusura urwibutso yananditse mu gitabo cy’abashyitsi.

Perezida wa JICA asuye u Rwanda nyuma y’uruzinduko Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yagiriye mu Buyapani mu ntangiriro za Mutarama, bakagirana ibiganiro biganisha ku ngingo zigamije iterambere ry’ibihugu byombi.

Mu bindi bikorwa Perezida wa JICA yasuye ni imishinga itandukanye JICA isanzwe ishyigikira, akaba ari imishinga ikomatanyije ifasha mu guteza imbere ikoranabuhanga, ari yo K-Lab, Fab-Lab, n’umupaka wo ku Rusumo, aho abakozi b’ibihugu bya Tanzania n’u Rwanda bahurira mu guha serivise zihuse abawukoresha.

Perezida wa JICA Kitaoka asinya mu gitabo cy’abashyitsi ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (Foto Twagira W)

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.