Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

U Rwanda n’u Burayi biyemeje guteza imbere imibanire

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 27-02-2019 saa 10:45:22
Minisitiri Dr. Richard Sezibera iburyo na Nicola Bellomo uhagarariye Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi, baganira ku iterambere ry'umubano ku mpande zombi (Foto James R)

Abahagarariye ibihugu bigize umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) n’u Rwanda biyemeje gusigasira umubano w’impande zombi, no gukomeza gusigasira umutekano mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Inama ngarukamwaka hagati ya Leta y’u Rwanda an EU yabaye mu muhezo tariki ya 26 Gashyantare 2019 yibanze ku miyoborere y’u Rwanda, ubuhahirane bugamije guteza imbere ubucuruzi n’ingingo y’umutekano mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Sezibera Richard, mu kiganiro yahaye intangazamakuru yagize ati “Inama y’uyu mwaka yibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi; iya mbere ni ibiganiro ku miyoborere y’igihugu uko iteye, intambwe igihugu kimaze gutera haba mu miyoborere isanzwe no muri demokarasi no kubahiriza ubungenzira bwa muntu. Twanagejejeho ibyavuye mu matora y’umwaka y’abadepite ushize uko bimeze n’ingamba zavuyemo; ibyo babyishimiye ndetse twumvikana n’ubufatanye bazakomeza gutanga muri uru rwego rw’imiyoborere myiza.”

Yakomeje avuga ko banaganiriye ku ngamba goverinoma y’u Rwanda ifite zo guteza imbere ubukungu n’ubuhahirane mu gihugu.

Ati “Hari kompanyi nyinshi ziva mu bihugu byo ku mugabane w’Uburayi ziri mu gihugu cyacu, twumvikana uburyo tugiye gufatanya mu guteza imbere ubukungu mu Rwanda haba mu bikorwa remezo, amashanyarazi, mu ku bikorera kugira ngo na bo baze bagire uruhare mu gihugu cyacu.”

Icya gatatu ni ku buhahirane hagati y’Umugabane w’Afurika n’Uburayi, aho biyemeje gukomeza kubuteza imbere, bareba kandi ku butwererane mu gihugu bigize akarere u Rwanda ruherereyemo, uruhare rwabo mu kuwuteza imbere nk’umuterankunga ukomeye w’ibihugu by’Umuryango wa EAC na COMESSA.

Ku ngingo y’umutekano mu Karere u Rwanda ruherereyo, Minisitiri Dr. Sezibera Richard, yavuze ko u Rwanda rwaberetse uko uhagaze, imbogamizi u Rwanda ruterwa n’imitwe yitwara gisirikare iri muri karere n’uko izabonerwa umuti.

Uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda, Nicola Bellomo, yavuze ko uburemere bw’ibiganiro impande zombi zagiranye bugaragaza akamaro k’umubano uri ku mpande zombi, kuva mu rwego rwa politiki, ubuhahirane n’ubucuruzi n’ibijyanye n’umutekano.

Ati “Twaganiriye ku bintu bireba igihugu, akarere n’izi muri rusange; twishimiye imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame mu gihe yari ku mwanya w’umuyobozi w’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe, kandi n’ubu twituguye kuzareba uko bizagenda ku mwanya w’umuyobozi w’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, by’umwihariko ku mibanire y’akarere kandi twizeye imikoranire mu bucuruzi nk’umuryango EU ufasha byinshi igihugu ukaba n’umufatanyabikorwa mu by’ubucuruzi.”

Nicola yakomeje avuga ko banaganiriye ku buryo bwo guteza imbere urwego rw’Abikorera mu bucuruzi hagati y’u Rwanda n’Umuryango EU.

Ku ngingo yumutekano mu karere u Rwanda ruherereyemo, Nicola na we yashimye uko uko u Rwanda rubyitwaramo ahabonetse ikibazo, ahamya ko ku mugabane w’u Burayi u Rwanda ruzwi nk’igihugu gitekanye, gishyize imbere kurwanya ruswa kugira ngo gukurure abashoramari.

Ati “Iyo bigeze ku ngingo y’umutekano, birumvikana twemera ubushake bukomeye bw’u Rwanda mu gufasha kuzana umutekano mu karere n’ubwo hari ibindi bijya bizamurwa ariko turizera ko mu karere no ku rwego rw’umugabane buri kintu kizakorwa hagamijwe gufasha no gusigasira umutekano kandi turizera gusana umuryango w’Ubumwe b’Uburayi gufasha aho bishoboka hose.”

Minisitiri Dr. Richard Sezibera iburyo na Nicola Bellomo uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, baganira ku iterambere ry’umubano ku mpande zombi (Foto James R)

Minisitiri Dr. Sezibera Richard, uwa kane imbere uturutse ibumoso, akurikiwe na Nicola Bellomo uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi n’abandi bahagarariye ibihugu biwugize n’u Rwanda (Foto James R)

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

One Comment on “U Rwanda n’u Burayi biyemeje guteza imbere imibanire”

  1. Sezibera rwose turamwemera, nakomeze atsure umubano na Europe, iterambere ryiza rizatugeraho. He is strong in diplomacy. This is just the beginning

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.