Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

U Rwanda ntirwakuye ibisubizo hanze-Kagame

Yanditswe na MUGABO LAMBERT

Ku ya 25-01-2018 saa 06:01:13
Perezida Paul Kagame (iburyo) aganira na Tony Blair wahoze ari Minisitiri w'Intebe w'Ubwongereza, umwe mu bo bari kumwe mu kiganiro

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rwitaye ku bibazo byarwo, rwishakamo ibisubizo, kuko utakura ibisubizo hanze ngo ubishyire ku baturage maze bigire icyo bitanga.

Perezida Paul Kagame (iburyo) aganira na Tony Blair wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, umwe mu bo bari kumwe mu kiganiro

Ibi Perezida Paul Kagame yabivuze ejo hashize i Davos mu Busuwisi, mu kiganiro yatanze ku kubaka amahoro muri Afurika, ni ku munsi wa kabiri w’Inama Mpuzamahanga y’Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi (World Economic Forum)  ibaye ku nshuro yayo ya 48.

Avuga ku kerekezo cy’u Rwanda n’uko rubona kubaka amahoro muri Afurika, Umukuru w’Igihugu yagize ati “Nta bitangaza byabaye mu Rwanda. Twitaye ku bibazo byacu kandi twumva ko mbere na mbere ari twe bireba ubwacu nk’Abanyarwanda.”

Akaba yarakomeje agira ati “Nta bwo wakura ibisubizo hanze maze ngo ubishyire ku baturage wizere ko bizakora. Ndavuga ku byo twanyuzemo.” Akaba yaravuze ko Abanyarwanda bishatsemo ibisubizo bo ubwabo.

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame kandi muri iki kiganiro yavuze ko hari abatangaga ibitekerezo byo gucamo u Rwanda ibindi bihugu. Ati“Abantu batubwiraga ko tugomba gucamo igihugu cyacu ibihugu binyuranye ariko ibyo twarabisekaga. Twababwiye ko turimo kuganira nk’Abanyarwanda, none muri bande kandi ni gute mutubwira ibyo tugomba gukora?”

Kagame akaba yaravuze ko u Rwanda rwateye intambwe cyane mu myaka ishize, ariko rurakita ku guhangana n’inzitizi ruhura nazo, rushaka ibisubizo nyabyo no kubaka ubushobozi bwarwo.

Perezida Paul Kagame yatanze iki kiganiro ku kubaka amahoro muri Afurika, ari kumwe na Perezida Alpha Condé wa Guinea, Visi Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa, Minisitiri w’Intebe wa Somalia Hassan Ali Khayre, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Norway Børge Brende, Tony Blair wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza na John Kerry wahoze ari Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame n’itsinda ayoboye mu nama y’Ihuriro ry’Ubukungu ku isi, bagiranye ikiganiro na David Cameron wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza

Umukuru w’Igihugu kandi yanahuye anagirana ibiganiro na David Cameron wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza ndetse na Perezida w’u Busuwisi Alain Berset, anitabira inama yigaga ku mpinduka mu buhinzi muri Afurika, inama yayobowe na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn n’umuherwe Bill Gates washize umuryango “Bill and Melenda Gates Foundation”.

 

Umwanditsi:

MUGABO LAMBERT

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.