Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

U Rwanda ntirubarwa mu bihugu byazahajwe na malariya

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 03-04-2018 saa 08:12:23

Umuyobozi wa Komisiyo y’umuryango w’Afurika yunze ubumwe, AU, Moussa Faki Mahamat, yashyize hanze raporo igaragaza uko bimwe mu bihugu by’Afurika byazahajwe n’indwara nka malariya, kolera, impiswi ndetse n’indwara z’ibyorezo zirimo ubwandu bwa virusi itera SIDA kimwe n’izindi zitanduzwa.

Inzitiramubu iteye umuti ifasha mu kurinda malariya. (Foto Imvaho Nshya)

Moussa Faki Mahamat avuga ko iyi raporo yakozwe nyuma y’inama yabereye mu Misiri tariki 10-11 Ukuboza 2017, iyi nama ikaba yarigaga ku bibazo by’indwara ya malariya yari yiganje muri Afurika yo hagati.

Iyi raporo nta ho ivuga ko u Rwanda rwaba rwaribasiwe n’indwara iyo ari yo yose. Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, AU igaragaza ko iki gihugu kibasiwe na Ebola kandi ikaba yaremejwe nyuma yaho hoherejweyo itsinda ry’abaganga b’abakorerabushake 14 bagiye kwita ku bafashwe n’iki cyorezo. Banakoreye kandi mu bihugu nka Sudani y’Amajyepfo, Repubulika ya Centre Afrique.

Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo hanabonetse indwara ya kolera ikaba yaragaragaye ku bantu ibihumbi 55. AU yohereje itsinda ry’inzobere rigizwe n’abantu babiri bagiye gutegura amahugurwa yo gukumira kolera ndetse hanatangwa ibihumbi ijana by’amadolari y’Amerika 100 000 (100 000 U$) kugira ngo ikibazo cya kolera gicike burundu muri iki gihugu.

Muri Ethiopia hagaragaye abantu 47 711 barwaye icyorezo k’impiswi, Madagascar ho ni 1 032. Muri Mozambique kimwe na Namibia malariya yarazamutse mu 2016-2017.

Iyi raporo yasohotse mu mpera z’icyumweru gishize, ivuga ko Afurika yibasiwe n’indwara zirimo icyorezo cya SIDA, igituntu, malariya, indwara zitandura, ibikomere ndetse n’ihungabana. Hari kandi na Ebola yibasiye ibihugu by’Afurika y’Iburengerazuba ikaba yararwawe n’abantu ibihumbi 11 muri Afurika mu 2014-2016.

Mu 2016, abarenga miliyoni bagaragaweho ubwandu bwa virusi itera SIDA muri Afurika. Ngo ibi byose byatumye ubukungu bw’Afurika busubira inyuma.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.