23°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

U Rwanda ni igihugu gito ariko gifite intumbero yagutse – Kagame mu Budage

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 19-11-2019 saa 16:27:28
Perezida Kagame ageza ijambo rye ku bitabiriye inama ya G20 mu Budage yiga ku ishoramari

Perezida Kagame yitabiriye inama mpuzamahanga ya G20 yabereye mu Budage yiga ku guteza imbere ishoramari muri Afurika (G20 Compact With Africa Investment Forum).

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyo nama, yavuze ko Afurika ifite inyota yo gutera imbere, atanga urugero ku mikoranire igezweho y’u Rwanda na Volkswagen ndetse na Siemens.

Yavuze ko ibyo Volkswagen irimo gukorera mu Rwanda bijyanye n’imodoka bigaragaza ko imikoranire y’Afurika n’u Budage, u Burayi n’ibindi bihugu bya G20 yateza imbere Afurika n’abafatanya na yo.

Yasoje avuga ati, “Nk’uko byavuzwe, u Rwanda ni igihugu gito ariko gifite intumbero yagutse. Bityo murakaza neza. Murakoze cyane.”

Ibihugu bigize Umuryango wa G20 Perezida Kagame ashishikariza gushora imari muri Afurika, ni ibihugu 19 bikomeye ku Isi ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi (EU) na wo ufite ubunyamuryango muri G20.

Abanyamuryango 20 ba G20 ni Argentina, Australia, Brazil, Canada, u Bushinwa, EU, u Bufaransa, u Budage, u Buhinde, Indonesia, u Butaliyani, u Buyapani, Mexico, u Burusiya, Saudi Arabia, Afurika y’Epfo, Koreya y’Epfo, Turukiya, u Bwongereza na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

G20 yashinzwe mu mwaka wa 1999, ibihugu biyigize bikaba byihariye 90% by’ubukungu bw’Isi (Gross World Product), 80% y’ubucuruzi ku Isi, kandi bifite 2/3 by’abatuye Isi babarizwa muri ibyo bihugu.

‘G20 Compact with Africa’ yashinzwe mu 2017 na Perezida w’u Budage. Ibihugu 12 by’Afurika ni byo kugeza ubu bibarizwa muri iyo gahunda. Ibyo ni Benin, Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Egypt, Ethiopia, Ghana, Guinea, Morocco, u Rwanda, Senegal, Togo na Tunisia.

Ishoramari ry’u Budage mu Rwanda riragenda ryaguka. Kuva mu mwa kwa wa 2000 kugera 2019, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, rwanditse ibigo 17 by’ishoramari by’Abadage, rifite agaciro kari hejuru y’amadolari y’Amerika miriyoni 257. Ibyo bigo biri mu nzego zose, aho mu ngufu ari bine, ubucukuzi ni kimwe, serivise ni bine, ubwubatsi ni bitatu, ikoranabuhanga ni kimwe, ikindi kimwe gitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi, n’inganda eshatu.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.