28°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

U Rwanda na RDC byemeye gufatanya gusuzuma no kuvura COVID-19

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 29-05-2020 saa 08:36:10

Leta  y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zasinye amasezerano agamije  ubufatanye mu gusuzuma no kuvura icyorezo cya COVID-19 n’ibindi byorezo.

Ni umusaruro w’ibiganiro byahuje Intumwa za Guverinoma ya  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’iz’u Rwanda ku wa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2020, i Rubavu ku mupaka munini uhuza ibihugu byombi.

Ibyo biganiro byabereye ku Mupaka Munini wa La Corniche, byitabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ndagijimana Daniel, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof.  Shyaka Anastase na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Soraya Hakuziyaremye.

Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr Daniel Ngamije yasangije abayobozi bo muri DRC; umuhate n’ibikorwa by’Igihugu cye kiriho gikoresha mu guhanga n’iki cyorezo kitaragira uwo gihitana mu Rwanda.

Dr Ngamije yavuze ko u Rwanda ruriho rukoresha imbara zishoboka kugira ngo iki cyorezo kiranduke bityo iki gihugu gikomeze guhahirana n’ibihugu by’ibituranyi birimo n’iki cy’umuvandimwe cya DRC.

Abayobozi bahagarariye ibihugu byombi kandi biyemeje guhana ubufasha bugamije korohereza buri gihugu kubona ubushobozi bwo gupima kiriya cyorezo ndetse no kungurana ubumenyei mu kukivura.

Ibihugu byombi kandi byiyemeje guhanahana amakuru agamije kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo ndetse n’ibikoresho kimwe n’ubumenyi bwafasha ibi bihugu muri urur rugamba.

Aba bayobozi bo muri ibi bihugu kandi banaganiriye uburyo ubucuruzi bihuriyeho bwakomeza gukorwa ariko hanirindwa ikwirakwira ry’iki cyorezo gihangayikishije Isi.

Minisitiri Wungirije w’Umutekano muri RDC Innocent Bokele Waraka, yasobanuye ko na bo batangiye ingamba zigamije guhangana n’icyo cyorezo zirimo na gahunda ya guma mu rugo cyane cyane mu gace ka  Gombe hagerereye mu Murwa Mukuru Kinshasa kagaragayemo cyane iki cyorezo.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.