17°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

U Rwanda na RDC byashyizeho komite ikemura ibibazo biri mu bucuruzi

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 19-07-2021 saa 21:54:09

Inzego zishinzwe ubucuruzi mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zashyizeho komite ihuriweho n’ibihugu byombi yashyiriweho gukemura ibibazo byagiye bigaragara mu bucuruzi bwambukiranya imipaka y’ibyo bihugu.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda irizeza abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’u Rwanda na RDC, ko ibibazo bamaze igihe bagaragaza bigiye gukemuka ndetse n’ibizajya bivuka bikazajya bihita bibonerwa ibisubizo binyuze muri iyo komite.

Impaka ku bibazo by’ingutu bibangamiye ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’u Rwanda na RDC, ziri mu byatinzweho mu nama yahuje intumwa z’ibihugu byombi.

Ni ibibazo abari muri iyo nama yabereye mu Karere ka Rusizi kuri uyu wa Mbere, bahurizaho ko bimaze igihe kandi ngo byangiza cyane ubucuruzi kuri buri ruhande.

Josephine Mugoto umwe mu bakuriye abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bo muri Kamanyola, avuga ko ibi bibazo birimo iby’imisoro myinshi kandi idasobanutse abacuruzi bo mu Rwanda bavuga ko bakwa muri RDC, bimwe mu bicuruzwa nk’umuceri, ifu y’amoko atandukanye, ibinyobwa byo mu nganda zo muri RDC n’ibindi ngo bigera ku mupaka ku ruhande rw’u Rwanda ntibyemererwe kwambuka ngo bize gucururizwa mu Rwanda n’ibindi.

Imwe mu nzira zo kubonera ibisubizo ibyo bibazo, ni komite ihuriweho n’impande zombi yashyizweho ngo ijye ibikurikirana kandi ibikumire ku ruhande rw’abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka banyuze ku mupaka wa Bugarama-Kamanyola.

Ni komite abayigize ari bo bazagena uburyo bwo gukemura ibibazo byagaragaye no kubikumira.

Niyonshuti Richard uyobora Ishami rishinzwe imishinga muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, atangaza ko “Ibi bibazo byose bigiye kujya bibonerwa ibisubizo ku gihe, n’ibivutse bihite bihabwa umurongo bitaragera kure.”

Ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’Akarere ka Rusizi ku ruhande rw’u Rwanda na Kamanyola na Bukavu ku ruhande rwa RDC, bukorwa n’abatari bake aho mbere y’umwaduko w’icyorezo cya Covid 19, umupaka wa Bugarama-Kamanyola wanyurwagaho n’abaturage bari hagati y’ibihumbi 3 na bine, naho uwa Rusizi ya mbere wanyurwagaho n’abarenga ibihumbi 20 ku munsi bo ku mpande zombi.

Biganjemo abagore bakora ubucuruzi buciriritse bwiganjemo ibiribwa nk’imboga, imbuto, isambaza, ifu n’ibindi.

Aba bakunze gutaka ibibazo byinshi bahura na byo mu mayira yo muri RDC, naho abo muri RDC bagashinja u Rwanda kubuza ubucuruzi bwa bimwe mu bikorerwa yo aho ngo bifatwa nka forode cyangwa ibitujuje ubuziranenge.

Inkuru ya RBA

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.