Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

U Rwanda na Nijeriya basinye amasezerano yo gusangira ikirere

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Mar 27, 2018

U Rwanda na Nijeriya bashyize  umukono  ku masezerano  adasanzwe  aha  uburenganzira indege nyarwanda za RwandAir gukoresha ikirere cya Nijeriya n’indege  zabo zikaza mu Rwanda.  

Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA, Eng Uwihanganye Jean de Dieu iburyo na Hadi Abubakar Sirika ushinzwe ubwikorezi bwo mu kirere muri Nijeriya basinya amasezerano (Foto Gisubizo G.)

Ni amasezerano yasinywe ejo hashize ku wa 26 Werurwe 2018 hagati y’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) ushinzwe gutwara abantu n’ibintu Eng. Uwihanganye Jean de Dieu  ku ruhande rw’u Rwanda, hamwe n’umunyamabanga wa Leta  ufite mu nshingano ubwikorezi bwo mu kirere mu gihugu cya Nijeriya Hadi Abubakar Sirika wasinye mu izina rya Nijeriya.

Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’igikorwa cyo gusinya ayo masezerano, Eng. Uwihanganye yavuze ko imikoranire hagati y’u Rwanda n’igihugu cya Nijeriya atari ubwa mbere kuko isanzwe. Yagaragaje ko mu mwaka wa 2010, Nijeriya yasinye andi masezerano yemerera indege y’u Rwanda gukora ingendo zigana i Lagos mu murwa mukuru wa Nigeriya.

Yakomeje avuga ko asanga hari n’iyindi mikoranire hagati y’ibihugu byombi irebana no guha u Rwanda abagenzuzi mu by’indege no guhererekanya ubumenyi ku ba pilote, cyane ko Nijeriya ari igihugu cyateye imbere mu ngendo zo mu kirere.

AtiUbu dufunguriwe ikirere cy’Afurika, kuko ubu duhawe uburenganzira bwo gukoresha ikibuga k’indege icyo ari cyo cyose cyo muri Nijeriya, yaba kuhafata abagenzi,  RwandAir ibajyana  imbere mu gihugu cyangwa ahandi, harimo inyungu nini ku Rwanda’’.

Hadi Abubakar wasinye mu izina rya Nijeriya, asanga igikorwa cyo kwemera gusangira ikirere no gushyiraho umukono bitaratinze ku bushake, cyane ko ari dosiye ibanza guca mu zindi nzego nko mu butabera n’ahandi.

Ku birebana n’inyungu, avuga ko yaba Leta cyangwa abikorera bose baba abo mu Rwanda cyangwa Nijeriya bagiye kubyungukiramo.  Ati “Kuba tugiye gusangira ikirere n’Abanyarwanda, harimo inyungu ikomeye haba mu gucuruzanya hagati y’ibihugu, ubuhahirane,  abaturage b’ibihugu byombi gusangira umuco, kuzamura urwego ubucuruzi bwakorwagaho ndetse  hakagira igihinduka kinini  ku musaruro mbumbe’’.

Col. Chance Ndagano uyobora by’agateganyo RwandAir, yaboneyeho gutangaza ko ari igikorwa Abanyarwanda bagiye kungukiramo, n’abatuye umugabane w’Afurika,  nyuma y’ahantu hasaga 25 indege ya RwandAir yerekeza.  Ati Nk’ubu mu kwezi kwa Gicurasi 2018, indege ya RwandAir izatangira gukora ingendo hagati ya  Abuja  na Akara.