Kigali-Rwanda

Partly sunny
23°C
 

U Rwanda na Misiri byaganiriye ku bufatanye

Yanditswe na Mugabo Lambert

Ku ya 06-06-2019 saa 16:31:13
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda Dr. Richard Sezibera na mugenzi we wa Misiri Sameh Shoukry (Foto Minaffet)

Ku butumire bwa Sameh Shoukry, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri, Dr. Richard Sezibera, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, yagiriye uruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Misiri, aganira na mugenzi we n’izindi nzego ku bufatanye hagati y’Ibihugu byombi ndetse no ku bibazo bireba akarere n’Isi muri rusange.

Ibiganiro ku bufatanye bw’u Rwanda na Misiri byibanze ku kwagura ubucuruzi, guteza imbere ishoramari, no kureba ahari amahirwe mu bucuruzi, kimwe no kongera imbaraga mu zindi nzego zirimo uburezi, ubwikorezi bwo mu kirere, urujya n’uruza, kubaka ubushobozi, n’ibindi.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, itangaza ko na none Minisitiri Sezibera yanagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo wa Misiri Gen. Mohamed Zaki, aho byibanze ku kongera imbaraga mu bufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye n’ubwirinzi n’umutekano.

Dr. Richard Sezibera, aho mu gihugu cya Misiri yanabonanye na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Dr. Ali Abel Aal witegura gusura u Rwanda mu ruzinduko rw’akazi mu kwezi gutaha kwa Nyakanga 2019.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane itangaza ko uru ruzinduko rwa Minisitiri Sezibera mu Misiri rwanabaye amahirwe yo guhura n’abashoramari banyuranye ba Misiri bifuza gutangiza amasosiyete yabo mu Rwanda.

Yanahuye kandi n’Abanyarwanda baba mu Misiri bageze kuri 70, harimo abanyeshuri muri za kaminuza zitandukanye muri kiriya gihugu.

Umubano w’u Rwanda na Misiri umaze igihe, aho buri gihugu gifite ugihagarariye mu kindi. Misiri ni Igihugu gihuza Amajyaruguru y’Uburasirazuba bw’Afurika n’Uburasirazuba bwo hagati. Ni igihugu gituwe n’abaturage miriyoni 97.55 (2017).

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr. Richard Sezibera na mugenzi we wa Misiri Sameh Shoukry (Foto Minaffet)

Umwanditsi:

Mugabo Lambert

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.