Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

U Rwanda na Maroc bikomeje gushimangira umubano wabyo

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 21-01-2019 saa 15:05:27
Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatile ahana impano na Minisitiri w'ubutabera wa Maroc Mohamed Aujjar (Foto James)

U Rwanda na Maroc bikomeje urugendo rwo gushimangira umubano urangamiye iterambere ry’abaturage b’impande zombie, harebwa ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ashinywa.

U Rwanda kuri uyu wa 21 Mutarama 2018 rwakiriye intumwa za Maroc zaje mu ruzinduko rw’iminsi 3, aho zasuye inzego zitandukanye zirimo Inteko Ishingamategeko ndetse zikomereza muri Minisiteri y’Ubutabera, zigaragarizwa ibijyanye n’iyubahirizwa ry’amategeko.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, avuga ko umubano ku mpande zombi watangijwe n’abakuru b’ibihugu byombi, kandi hagenda habaho no gusinyana amasezerano mu nzego zitandukanye amwe atangira gushyirwa mu bikorwa n’andi akaba ari mu nzira zabyo.

Perezida w’Inteko Ishingamategeko Mukabalisa Donatille asuhuza intumwa zaturutse muri Maroc(Foto James)

Mukabalisa ati: “Ni ngombwa ko uwo mubano ukomeza kubaho hagati y’ibihugu byombi haba mu rwego rw’amategeko no mu ishyirwa mu bikorwa ryayo, hagakomeza kongerwamo ingufu unakomereze mu bindi bikorwa bitandukanye bituma ibihugu byacu n’abaturage babyo bibiboneramo inyungu zijyanye n’iterambere”.

Mukabalisa asobanura ko kuba Minisitiri w’ubutabera w’igihugu cya Maroc yasuye Inteko Ishingamategeko byari ngombwa kubera ko ari ho amategeko asuzumirwa, akaba ari ho atorerwa bityo amategeko akaganirwaho kuko ari yo aba agenga inzego zose z’igihugu kandi ari na yo ashobora kuba umusemburo w’impande zombi.

Agira ati: “Byari bikwiye ko tuganira ku bigendanye n’amategeko kugira ngo dusangizanye ubunararibonye bufasha abaturage kugira uburenganzira, ukwishyira ukizana byose bahabwa na yo kuko bituma n’ibyo bakora byose bikorwa mu rwego ruciye mu mategeko, mu nzira nziza ziganisha ku iterambere twifuza”.

Perezida w’Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda Mukabalisa Donatille na Minisitiri w’ubutabera Mohamed Aujjar (Foto James)

Nk’uko Mukabalisa abitangaza, ntabwo ibiganiro byinjiye cyane mu mategeko mu buryo bwimbitse, agaragaza ko muri rusange harebwe ibirebana no guteza imbere abanyarwanda biciye mu rwego rw’amategeko batora kandi ababereye atuma babasha gukora ibyo bifuza kandi binyuze mu nzira nziza z’amategeko.

Minisitiri w’Ubutabera w’Igihugu cya Maroc Mohamed Aujjar avuga ko bashakaga kureba ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’imiyoborere myiza ya Perezida Kagame mu nzego zitandukanye.

Avuga ko ari n’uburyo babonye bwo kureba ingufu n’ishyirwa mu bikorwa ry’imibanire myiza hagati y’u Rwanda na Maroc yatangijwe n’abakuru b’ibihugu byombi, ati “twagarutse kandi mu guhana ibitekerezo mu nzego zitandukanye zirimo n’ivugurura mu bijyanye n’amategeko mu by’ubutabera.”

Mohamed akandi avuga ko hanabayeho kungurana ibitekerezo byerekeranye n’icyakorwa mu kongera imbaraga mu mubano w’ibyo bihugu, hagamijwe guharanira icyagirira akamaro abaturage babyo kandi kibageza ku iterambere.

Ubwami bwa Maroc bukomeje kugirana umubano mwiza n’u Rwanda kuko tariki ya 14 Mata 2017 bwanafunguye ambasade yabwo i Kigali mu Rwanda.

Si ubwa mbere igihugu cya Maroc n’u Rwanda bigenderaniye kuko muri uyu mwaka ushize abakuru b’ibyo bihugu bagenderaniye, hakaba hashize n’amezi agera kuri 2 Perezida w’Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda asuye icyo gihugu kiri mu Majyaruguru y’Afurika.

Uretse mu bijyanye n’amategeko, ubutabera n’ibindi, Igihugu cya Maroc kinagaragaza iterambere mu bijyanye n’inganda, mu buhinzi, ubucuruzi, kikaba kinafasha u Rwanda mu burezi aho rwoherezayo abanyeshuri muri za kaminuza zinyuranye.

Mukabalisa Donatille uwa 2 uvuye iburyo asobanurira abaturutse muri Maroc imikorere y’Inteko ishingamategeko y’u Rwanda(Foto James)

Nyuma y’ibiganiro impande zombi ku ruhande rw’u Rwanda ndetse na Maroc bafashe ifoto y’urwibutso(Foto James)

Intumwa zavuye muri Maroc zisobanurirwa uko amategeko ashyirwa mu bikorwa mu Rwanda(Foto James)

Perezida w’umutwe w’abadepite Mukabalisa Donatille ahana impano na Minisitiri w’ubutabera wa Maroc Mohamed Aujjar(Foto James)

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.