Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

U Rwanda na Ghana byemeye gusangira ikirere kimwe

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya 22-05-2018 saa 08:09:40
Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA Eng. Uwihanganye Jean de Dieu (iburyo) na Minisitiri Cecilia Abena Dagaah ufite mu nshingano ibyo gutwara abantu mu kirere muri Ghana basinya amasezerano (Foto James R.)

Guverinoma y’u Rwanda hamwe n’igihugu cya Ghana byashyize umukono ku masezerano aha u Rwanda uburenganzira bwo gusangira no gukoresha ikirere kimwe n’icya Ghana hakoreshejwe ingendo zo mu kirere (BASA:  Bilateral Air Servise Agreement).

Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA Eng. Uwihanganye Jean de Dieu (iburyo) na Minisitiri Cecilia Abena Dagaah ufite mu nshingano ibyo gutwara abantu mu kirere muri Ghana basinya amasezerano (Foto James R.)

Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma yo gushyira umukono kuri ayo masezerano, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) ushinzwe ubwikorezi, Eng. Uwihanganye Jean de Dieu, asanga ari amasezerano afitiye igihugu akamaro, cyane ko ngo bizorohereza kongera ibikorwa by’ubucuruzi, kongera amahirwe y’ubukerarugendo, cyane ko Ghana ari igihugu gikomeye mu guhuza ibihugu bitandukanye byo mu karere k’iburengerazuba.

Naho ku birebana n’icyo u Rwanda rwungutse, nyuma y’igihe indege nyarwanda RwandAir ijya  muri Ghana, Uwihanganye yagize ati   “Hari akamaro kanini byatanze  kuko hiyongereye ubuhahirane, ndetse no kwaguka mu birebana n’urwego rwo gutwara abantu hakoreshejwe inzira yo mu kirere, nyuma yo gusinya bizongera urwego rw’ubukungu no gutanga akazi,   noneho akarusho kari muri aya masezrano dusinye yitwa  ‘FREE FREEDOM’ ni uko indege  nyarwanda ya RwandAir ihawe uburenganzira bwo gukoresha ikibuga mpuzamhanga cya Accra, ifata abagenzi ibajyana ku yindi migabane harimo na Leta zunze ubumwe z’Amerika no mu bindi bihugu byateye imbere mu gutwara abantu mu kirere, ndetse  RwandAir  ikaba yemerewe no gukoresha n’ibindi bibuga by’indege muri Ghana itwara abagenzi  imbere mu gihugu cya Ghana”.

Minisitiri Cecilia Abena Dagaah ufite mu nshingano ibyo gutwara abantu mu kirere muri Ghana wasinye mu izina rya Guverinoma ya Ghana, yabwiye abanyamakuru, ko aya masezerano azatuma ibihugu byombi bitera iyindi ntambwe mu bijyanye no guteza imbere ubucuruzi, kandi yizeza ko hazakomeza gutsurwa umubano n’ubufatanye hagati  y’ibihugu byombi.

Ati  “Amasezerano nk’aya,  ni ingenzi kandi afite akamaro  ku mibanire y’ibihugu byombi, ahanini mu birebana no gutanga serivise nziza kandi yihuse hakoreshejwe  inzira  yo mu kirere, nk’uko nabyiboneye  ndi mu ndege ya RwandAir yanzanye mu Rwanda, byafashije cyane mu birebana no kudatakaza umwanya, amafaranga, kandi dufite ikizere ko  n’urwego rw’ubukerarugendo hari kinini kizahinduka cyane ku bihugu byacu byombi”.

Col. Silas Udahemuka uyobora Ikigo gishinzwe iby’indege za gisivili, yagarutse ku zindi nyungu z’ayo masezerano ibihugu byombi bisinye, yibutsa ko azafasha  ahanini mu kugabanya inzitizi mu rwego rw’ubucuruzi no kubworoshya,  ndetse n’ibiciro ku ngendo zo mu kirere bikaba byagabanuka mu buryo butandukanye.

U Rwanda ruherutse gusinya ayandi masezerano hamwe n’igihugu cya Nigeriya, mu gihe cya vuba rurateganya gusinya n’ayandi n’ibindi bihugu byo mu karere k’Afurika  y’Iburengerazuba, akaba ari amasezerano asinywe mu gihe kuri uyu wa Kabiri mu Rwanda hateraniye inama mpuzamahanga  ICAO, iganira ku mikoranire no koroshya ingendo zo mu kirere.

Umwanditsi:

TWAGIRA WILSON

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.