Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

U Rwanda na Djibouti basinye amasezerano yo kubyaza umusaruro hegitari 10

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 30-03-2019 saa 13:12:38
Hategeka Emmanuel ubanza ibumoso wasinye mu mwanya wa RDB (Foto RDB)

Guverinoma ya Djibouti ibinyujije mu cyambu cyayo gifite mu nshingano gukurikirana iby’inganda kizwi nka DPFZA (Djibouti Ports and Free Zones Authority) biyemeje gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hamwe na sosiyete ‘Prime Economic Zone’ (PEZ) yerekeranye no kubyaza umusaruro ubutaka bufite ubuso bwa hegitari icumi u Rwanda rwahaye icyo gihugu.

Aya masezerano aje akurikira igikorwa cy’aho u Rwanda rwashyikirije Djibouti ku mugaragaro icyangombwa cy’ubwo butaka cyatanzwe mu mwaka wa 2016, bukaba buherereye mu cyanya cyagenewe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo.

Ni ikemezo cyakurikiye icya Djibouti cyo mu 2013, Djibouti na yo ikaba yarahaye u Rwanda ubutaka bwa hegitari 20 buri ku Cyambu cya Djibouti ahakorerwa ibikorwa by’ubucuruzi.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, ruvuga ko nyuma yo gusinya ayo masezerano, Umuyobozi wa DPFZA, Omar Hadi Aboubaker, yatangaje ko ubwo butaka ari bimwe mu bizafasha kwagura ibikorwa by’ishoramari kuri bwo.

Omar ati “Ahanini icyo tugamije ni ukwagura amarembo y’Afurika ndetse n’Isi binyuze mu guhuza u Rwanda ruri ku mutima w’Afurika n’icyambu cya gatatu mpuzamahanga gikora ku nyanja muri Djibouti, gikurikira icya Mombasa na Dar-es-Salaam. Urebye ikiza ni uko tugiye gushaka abashoramari dushobora gukodesha, ku buryo uwo ari we wese wabufata yabukoresha mu buryo bwo kububyaza umusaruro mu buryo bw’ubucuruzi, ndetse hashyirweho n’imihanda igezweho ihuza Djibouti n’Umujyi wa Kigali, kandi muri iyo gahunda yo guteza imbere ibikorwa remezo, hongerwe n’ibikorwa by’inganda mu mujyi wa Kigali.

Umuyobozi wungirije wa RDB, Emmanuel Hategeka, avuga ko guha ubutaka icyo gihugu ari igikorwa kiyongera ku bufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda na Djibouti. Ati “Twashyikirije ubuyobozi bwa Djibouti gahunda ikubiyemo uburyo twatekerejemo kubyaza umusaruro ubwo butaka.”

Jeanne Isabelle Gasana uyobora sosiyete ishinzwe kubyaza umusaruro ubwo butaka bwa Ha 10, yavuze ko amasezerano yasinywe ashimangira ubushake bw’imikoranire hagati y’ibihugu byombi, avuga ko ubu igikurikiyeho ari ukunoza ubufatanye buzafasha abashoramari ba Djibuti DPFZA, bafata ikemezo cyo gushora imari yabo mu Rwanda, hakabaho n’ibiganiro ku birebana n’ishyirwa mu bikorwa ry’imwe mu mishinga y’iterambere kuri ubwo butaka bahawe.

Mu rwego rw’imikoranire igamije ubuhahirane, Mu mwaka wa 2017, igihugu cya Djibouti nacyo cyahaye u Rwanda ubutaka bw’inyongera bufite ubuso bwa hegitari 40 aho ruzakorera ibikorwa by’ubucuruzi mu gace kahariwe inganda ‘Free Economic Zone.’

Hategeka Emmanuel ubanza ibumoso wasinye mu mwanya wa RDB (Foto RDB)

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.