Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

U Rwanda na Alibaba mu guteza imbere ubucuruzi n’ubukerarugendo

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 01-11-2018 saa 08:35:47
Perezida Paul Kagame na Jack Ma, Umuyobozi wa Alibaba Group, ubwo hashyirwaga umukono ku masezerano azafasha abanyenganda n'abacuruzi bo Rwanda kugeza mu Bushinwa ibyo bakora no kumenyekanisha u Rwanda mu Bushinwa

Perezida Paul Kagame n’Umuyobozi w’urubuga ruhahirwaho ibicuruzwa rwo mu Bushinwa Alibaba Group, umuherwe Jack Ma, bafunguye urubuga rw’ikoranabuhanga ruje bwa mbere ku mugabane w’Afurika ruhereye mu Rwanda, “Electronic World Trade Platform” (eWTP).

Uru rubuga rwitezweho gufasha abashoramari n’abanyenganda kugeza ibicuruzwa byabo nk’ikawa mu Bushinwa bikongera na ba mukerarugendo bava mu Bushinwa, rwafunguwe kuri uyu wa 31 Ukwakira 2018.

Uru rubuga ruje guha Abanyarwanda amahirwe ku isoko rinini ry’u Bushinwa mu kumenyekanisha no gucuruza ibyo bakora, ndetse no kumenyekanisha mu Bushinwa ibyiza bitatse u Rwanda, no kurusura.

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kubyaza amahirwe ubwo buryo bw’ikoranabuhanga buje kuzamura ubukungu bw’igihugu mu nzira y’iterambere ry’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Ati “Urubuga eWTP rufunguye imipaka mishya mu bucuruzi bukorewe ku ikoranabuhanga, n’ubukerarugendo ku Rwanda, ruzafasha kandi kuzamura ubushobozi bwo guhangana ku isoko bw’ibigo n’abakora ubucuruzi. Abanyenganda bo mu Rwanda bazabasha kugurisha ako kanya ku isoko ryagutse ry’abaguzi kuruta uko byakorwaga ari nako bikuraho igiciro k’ibyagendaga mu nzira zitandukanye. Ibi bizazamura gukora cyane no kungukira ku isoko rinini, mu bundi buryo nta nkomyi mu gukora ubucuruzi bwagutse.”

Perezida Kagame yaboneyeho gusaba by’umwihariko abikorera bo mu Rwanda n’urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe ari muri urwo rubuga rw’ikoranabuhanga mu kwita ku by’ibanze.

Ati “Ni uruhare rwa buri kigo gukora ibintu bifite ubuziranenge abaguzi bakeneye kugura kandi mukamenya kubibagezaho igihe cyose bikenewe nta gutenguha.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu gushora imari mu mishinga y’uburezi no mu bikorwa remezo by’imiyoboro migari mu buryo bwo kuzamura ikoranabuhanga mu nganda bizamura ubukungu mu byinjiriza igihugu.

Perezida Paul Kagame na Jack Ma, Umuyobozi wa Alibaba Group, ubwo hashyirwaga umukono ku masezerano azafasha abanyenganda n’abacuruzi bo Rwanda kugeza mu Bushinwa ibyo bakora no kumenyekanisha u Rwanda mu Bushinwa

Umuyobozi w’Urubuga Alibaba Group, Jack Ma, yavuze ko yari amaze imyaka 10 yizeye ko interineti igiye guhindura Isi, ubucuruzi bukorewe ku ikoranabuhanga buzazamura ubucuruzi buto n’ubuciriritse muri Afurika abahinzi n’aborozi bakabasha kugeza ibicuruzwa byabo ku Isi hose.

Yakomeje avuga ko atari azi ko ubwo buryo buzatangirira mu Rwanda kugeza aho mu mezi 12 ashize ageze mu Rwanda yabonye ko bishoboka nubwo benshi batumvaga uburyo ahisemo u Rwanda na we akabasuziba ababaza impamvu bitahera mu Rwanda.

Jack Ma yavuze ko yishimye ubwo yatangiraga kubona ibicuruzwa bivuye mu Rwanda nk’ikawa bigera mu gihugu cyabo, ubu ikawa y’u Rwanda ikaba igurwa cyane mu Bushinwa.

Yavuze ko byinshi byagiye bimutungura ku Rwanda kimwe n’abandi yamenye ko bituruka ku buyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame bituma Isi igenda ihindura imyumvire ku Rwanda kimwe no kuri Afurika.

Ati “Turashaka gukorana, turashaka kwerekana ko niba u Rwanda rushoboye kuki ibindi bihugu by’Afurika, ndatekereza ibi ni byo bigaragaza ko mu myaka ishize u Rwanda rwemeje abakiriya b’ikigo Alibaba, mwahinduye intumbero yacu, uko twabonaga Afurika n’u Rwanda kandi dufatanyije kuva uno munsi tuzahindura Isi uko na yo yabitekerezaga.”

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame (uwa munani uvuye iburyo), yegeranye na Jack Ma ibumoso, mu ifoto y’urwibutso n’aband bari bitabiriye uwo muhango

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere Clare Akamanzi, yagaragaje ko ubwo buryo bwatangijwe bukubiyemo uburyo bwo gucuruza ibintu ku ikoranabuhanga, kuzamura ubukerarugendo, guhugura abantu no kwishyura ibicuruzwa umuntu yatumije aho ari hose ku Isi hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yavuze ko ubwo batangiraga kugeza ikawa mu Bushinwa, agapaki kamwe ka garama 500 kaguraga amafaranga y’u Rwanda 1 900 kandi utwo bajyanye twose twaguzwe ku munsi wa mbere abacuruzi batangira guhabwa komande.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

One Comment on “U Rwanda na Alibaba mu guteza imbere ubucuruzi n’ubukerarugendo”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.