Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

U Rwanda mu myanya ya mbere mu kubahiriza uburinganire n’ubwuzazanye

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 04-01-2019 saa 08:40:10

U Rwanda ruri ku mwanya wa gatandatu ku Isi, rukaba ku mwanya wa mbere mu rwego rw’Afurika mu kubahiriza ihame ry’uburingaire, n’ubwuzuzanye nk’uko byagaragajwe na raporo y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu WEF ya 2018.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Mukabalisa Donatile yabitangarije mu Nteko Ishinga Amategeko kuwa 3 Mutarama 2019, mu butumwa yahaye abayigize bose, ubwo yatangizaga ku mugaragaro amahugurwa y’Abadepite.

Ati “Kugeza ubu u Rwanda ni urwa 6 ku Isi mu kuziba icyuho ku birebana n’uburinganire, kandi hari ibyakozwe, kuko benshi bariga kandi bitabira kujya mu nzego zifatirwamo ibyemezo. Intambwe yatewe kugeza ubu turayishimira cyane. Ibi byagize uruhare rukomeye mu gushyiraho amategeko, politiki na gahunda byita ku burenganzira kuri buri wese, umugore n’umugabo, umukobwa n’umuhungu, kimwe no mu ishyirwa mu bikorwa ryabyo mu buryo bukwiye.”

Mukabalisa ashingiye ku ntambwe imaze guterwa, asanga abantu bafatanyije hakiri ikizere cy’uko u Rwanda rushobora no kuzaza ku mwanya wa mbere ku rwego rw’Isi.

Ku birebana n’intambwe imaze guterwa, Perezida w’Inteko avuga ko abagore n’abagabo kugeza ubu basobanuriwe neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bakaba abagore by’umwihariko bakoresha impano n’ubushobozi Imana yabahaye, baratinyuka.

Yakomeje agira ati “Guhura gutya bitwongerera ubumenyi ku kerekezo, gahunda na politiki binyuranye by’igihugu cyacu, bityo tubashe kugira uruhare rugaragara mu kwita ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu mategeko dutora ndetse bizanatworohere kugenzura uburyo iryo hame ryitabwaho muri gahunda zose z’iterambere ry’Igihugu cyacu.

Agaruka ku nshingano z’abagize Ihuriro, Mukabalisa yagize ati “Birumvikana rero ko nk’urwego ruhagarariye abaturage, batugiriye ikizere bakadutora, tugomba gukurikirana ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’iri hame ku buryo bwuzuye kuko tubihererwa uburenganzira n’amategeko. Bidufasha kumva neza kurushaho icyo dusabwa n’uburyo dukwiye gusesengura ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore muri gahunda z’iterambere mu kuzuza inshingano zacu.”

Ku ngingo ifitanye isano n’intambwe imaze guterwa ku buringanire, asanga ubushake bwa politiki n’ubuyobozi bwiza ari byo byatumye hashyirwaho amategeko, politiki, gahunda n’inzego z’ubuyobozi zishinzwe by’umwihariko kubahiriza iryo hame.

Uwo musingi ukomeye uhera ku Itegeko Nshinga nk’uko nabikomojeho, watumye havugururwa amategeko hakurwaho ivangura n’ubusumbane byagaragaraga mu mategeko yariho mbere ya 1994, atarahaga uburenganzira umugore kuko hari byinshi atemererwaga gukora ndetse n’ibyo yari yemerewe gukora byashingiraga ku bushake bw’umugabo, bikadindiza iterambere ry’igihugu.

Me Dona Kamashaza impuguke ku buringanire umwe mu batanze ibiganiro yabwiye Abadepite ko nk’abagize urwego ruhagarariye abaturage bagomba kuza ku isonga mu gusobanukirwa ihame ry’uburinganire ngo na bo bazagire ibyo babwira abaturage mu biganiro n’ingendo bakorera mu turere, abibutsa ko ariyo mpamvu y’uburinganire n’ubwuzuzanye ari zimwe muri gahunda zashyizwe mu byerekezo by’igihugu yaba iya 2020, NST 1, 2050…

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Mukabalisa Donatille atangiza amahugurwa y’abagize Inteko ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye

Abadepite aha bari mu mwiherero

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.