U Rwanda mu myanya 5 ya mbere ku Isi mu kugira interineti ya terefoni ihendutse

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 12-03-2019 saa 09:53:37
U Rwanda rwashyizwe ku rutonde rw'ibihugu bya mbere bifite interineti ihendutse ikoreshwa kuri terefoni

Ubushakashatsi bwakozwe mu bihugu bitandukanye hagamijwe kureba amafaranga abantu bakoresha bishyura interineti muri terefoni zigendanwa, bwashyize u Rwanda ku mwanya wa gatanu ku Isi mu kugira interineti ihendutse yo kuri terefoni.

Ni ubushakashatsi bwakozwe n’urubuga rwa interineti Cable.co.uk rwo mu Bwongereza rugereranya ibiciro bya interineti, aho bwasanze jiga imwe (1GB) ya interineti mu Rwanda igura ibice 0.56 by’idolari ry’Amerika, mu gihe mu Bwongereza igura amadorari 6.66 y’Amerika.

Nk’uko bitangazwa na BBC, ubu bushakashatsi bwagaragaje ko igiciro mpuzandengo cya jiga ya interineti ku isi gihagaze ku madolari 8.53 y’Amerika.

Ubushakashatsi bukomeza butangaza ko igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ari kimwe mu bihugu byo ku Isi bifite igiciro cya interineti ikoreshwa muri terefone zigendanwa kiri hejuru cyane kuko igiciro mpuzandengo cy’amadorari 12.37 kuri jiga imwe.

Nyamara igihugu nk’u Buhinde kigaragazwa nk’icya mbere mu kugira igiciro kiri hasi cyane mu bihugu byakoreweho ubwo bushakashatsi, kuko gifite igiciro cya interineti ikoreshwa kuri terefone zigendanwa kingana na 0.26 by’idolari ry’Amerika.

Umusesenguzi wo mu kigo cyakoze ubwo bushakashatsi Dan Howdle, avuga ko impamvu z’itandukaniro ry’ibiciro bya interineti ku Isi ari urusobe.

Agira ati: “Ibihugu bimwe bifite ibikorwaremezo byimukanwa n’ibitimukamwa by’umurongo wa interineti bigatuma kompanyi zitanga interineti zishobora gutanga interineti nyinshi, bigatuma igiciro kuri jiga kijya hasi. Hari ibindi bifite ibikorwaremezo bidateye imbere cyane, bikifashisha cyane interineti yo kuri terefone zigendanwa kandi mu bukungu bwabyo bigasaba ko ibiciro bigomba kuba hasi kuko ari bwo amikoro y’abaturage ashobora gutuma bayigura”.

Mu bihugu 5 bya mbere mu kugira igiciro cya interineti kiri hasi kuri jiga imwe harimo: u Buhinde (amadorari 0.26 y’Amerika), Kyrgyzstan (amadorari 0.27 y’Amerika), Kazakstan (amadorari 0.49 y’Amerika), Ukraine (amadorari 0.51 y’Amerika) n’u Rwanda (amadorari 0.56 y’Amerika).

Hanyuma ibihugu bifite igiciro cya interineti gihanitse kuri jiga imwe bitanu ni Zimbabwe (amadorari 75.20 y’Amerika), Equatorial Guinea (amadorari 65.83 y’Amerika), Saint Helena (amadorari 55.47 y’Amerika), Falkland Islands (amadorari 47.39 y’Amerika) na Djibouti (amadorari 37.92 y’Amerika).

Muri Afurika kandi ni ho hagaragara igiciro gihendutse ndetse n’igiciro gihanitse aho u Rwanda, Sudani na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo byose bica hasi y’idorari rimwe ry’Amerika kuri jiga imwe, mu gihe Equatorial Guinea na Saint Helena byombi bica amadorari arenga 50 kuri jiga imwe.

Ibihugu byo ku mugabane w’Aziya byihariye imyanya icumi mu myanya 20 ya mbere y’ibihugu birihisha igiciro kiri hasi cyane kuri jiga imwe ya interineti, aho gusa Taiwan, u Bushinwa na Koreya y’Epfo ari byo gusa bica amafaranga ari hejuru y’igiciro mpuzandengo cyo ku Isi cy’amadorari 8.53 y’Amerika.

U Rwanda rwashyizwe ku rutonde rw’ibihugu bya mbere bifite interineti ihendutse ikoreshwa kuri terefoni

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.