Kigali-Rwanda

Partly cloudy
23°C
 

 U Rwanda mu bihugu byagabanyije imfu z’abana n’ababyeyi

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Mar 23, 2018

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba atangaza ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bike byabashije kugabanya imfu z’abana n’ababyeyi hagati ya 2010 na 2015 rukaba rwarageze kuri gahunda y’ikinyagihumbi kuko muri uwo mwaka abagore babarirwa kuri 91% babyarira kwa muganga kandi hari ikizere cy’uko ibyo bipimo bizaba byazamutse mu myaka 2 iri imbere.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba ibumoso n’uhagarariye UNICEF mu Rwanda Tedy Maly (Foto Sezibera A)

Ibyo byagarutsweho mu kiganiro MINISANTE n’abahagarariye Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku bana, UNICEF bagiranye n’abanyamakuru ku ya 22 Werurwe 2018 mu bitaro bya Muhima nyuma yo guterwa inkunga ijyanye n’ibikoresho byo kugabanya imfu z’abana n’ababyeyi.

Dr Gashumba avuga ko muri serivisi z’ubuzima ibikorwa byinshi bihera ku rwego rw’umudugudu aho abajyanama b’ubuzima bagira uruhare runini mu gukangurira abagore kubyarira kwa muganga no kuba Guverinoma ishyira imbaraga mu gupima abagore batwite hakanabaho gahunda zo gukingira abana bavuka mu bigo nderabuzima byose.

Avuga ko igabanuka ry’izo mfu rinaturuka ku kuba abaturage bafitiye ikizere serivisi bahabwa n’amavuriro ndetse n’imbaraga Leta yashyizemo mu kubashishikariza kubona ubwisungane mu kwivuza bitagoranye.

Dr Gashumba atangaza ko u Rwanda rukomeje gahunda yo kugabanya izo mfu z’ababyeyi n’abana rubishingiye mu gukomeza kubaka amavuriro menshi hirya no hino, gushyiramo ibikoresho bituma ababyeyi babyara neza kandi bigatuma abana bavukanye ibibazo babasha kunganirwa, guhugura abakozi no kongera umubare wabyo.

Avuga ko ubushakashatsi bugiye gukorwa mu 2019 bukazarangira 2020, buzasanga imibare yaragabanutse nk’uko ubu bimeze. Yagize ati: Yagabanuka yagira gute  tuba dushaka gushyiramo imbaraga kuko aho turi ntihadushimisha kuko umubyeyi cyangwa umwana atakaje ubuzima yageze kwa muganga biratubabaza.

Ntabwo twavuga ngo twageze ku mfu 210/100 000 by’ababyeyi n’imfu 20/1000 ku bana bavuka ngo tuvuge ngo birashimishije”.

Avuga ko mu mwiherero w’abayobozi uheruka hanafatiwemo umwanzuro wo kugeza amavuriro y’ingoboka ku rwego rw’akagari, hakabaho kubona serivisi zo kuboneza urubyaro kuko iyo byakozwe bigabanya imfu ku kigero cya 30%, kandi ibiganiro hagati y’abaganga n’abaturage byiyongere.

Dr Gashumba ashima ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa (UNUCEF) mu kubungabunga ubuzima bw’umwana n’umubyeyi binyuze muri gahunda zinyuranye kuko iyo ufite ibitaro udafite abantu bahuguwe bidakora neza.

Ati: Turashima UNICEF uruhare igira mu kutwoherereza abaganga b’inzobere baza gufasha ab’imbere mu gihugu bakimenyereza, bakabongerera ubumenyi n’abandi baza ku bw’itange byose bigamije kugabanya imfu z’abana n’ababyeyi”.

Uhagarariye UNICEF mu Rwanda Ted Maly ashima imikoranire hagati y’impande zombi kuko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bigaragaza gutera imbere muri serivisi z’ubuzima ku mugabane w’Afurika.

Avuga ko ibikoresho UNICEF yahaye ibitaro bya Muhima binyuze muri MINISANTE, bizagira uruhare mu gutanga serivisi z’ubuzima bw’umwana n’umubyeyi by’umwihariko mu kugabanya imfu z’abana bapfa bavuka n’abagore bapfa babyara, kandi bikazagenda binakorerwa ibindi bitaro biri mu gihugu nubwo ku ikubitiro bizahera mu bitaro 8.

MINISANTE ishishikariza abaturage kwishyura neza ibigo nderabuzima kugira ngo bibashe kubona ingengo y’imari ibifasha kubona ibikoresho byo gutanga serivisi ntihabeho gutegereza inkunga.