Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
27°C
 

U Rwanda ku mwanya wa 29 ku Isi mu koroshya ishoramari

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 31-10-2018 saa 16:43:41
Minisitiri w'Ibikorwaremezo Ambasaderi Gatete Claver, Umuyobozi Mukuru wa REG Ron Weiss n'Uhagarariye Banki y'Isi mu Rwanda Yasser El Gammal mu nama i Kigali

U Rwanda rwaje ku mwanya wa 29 ku Isi mu koroshya ishoramari, nk’uko byatangajwe na Raporo ya Banki y’Isi ya 2019 ya “Doing Business” mu guteza imbere ubukungu bw’Isi.

Banki y’Isi yakoze iyi raporo nyuma yo kugenzura ibihugu 190 ku Isi, iyimulika kuri uyu wa 31 Ukwakira 2018.

U Rwanda rukomeje kugenda ruza imbere mu koroshya ikorwa ry’ubucuruzi, aho ubu rwakuyeho imyanya 11 ugereranyije n’aho rwari ruri mu mwaka ushize.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo Ambasaderi Gatete Claver, Umuyobozi Mukuru wa REG Ron Weiss n’Uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda Yasser El Gammal mu nama i Kigali

Clare Akamanzi, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere agira ati “Dushimishijwe no kuba twakuyeho imyanya 12 tukagera kuri 29, tuvuye kuri 41 twariho muri raporo y’umwaka ushize.”

Akamanzi avuga ko u Rwanda rwashyizeho uburyo bufatika bwo gukora amavugurura yo koroshya ishoramari, kandi bizakomeza kugira ngo igihugu kigere ku kerekezo cyacyo aho abikorera bagomba kuyobora ubukungu bw’Igihugu.

Muri iki kegeranyo cya Banki y’Isi, u Rwanda ni cyo gihugu cyonyine gifite ubukungu bukiri hasi kiza mu bihugu 30 bya mbere.

Hafi 75% by’ibihugu 30 bya mbere, ni ibihugu bikize, bifite abaturage umwe yinjiza amadolari y’Amerika ari hejuru y’ibihumbi 12.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo Amb Claver Gatete avuga ko ugereranyije aho u Rwanda rwaturutse n’akazi kakozwe, bigaragara ko umusaruro ari mwiza.

Ati “Twatangiye 2008 turi ku mwanya wa 150 ku bihugu 185, kuva icyo gihe n’aho tugeze uyu munsi turi ku mwanya wa 29 bigaragara ko tumaze gutera intambwe nini cyane.”

U Rwanda rukiri urwa 2 muri Afurika nyuma ya Mauritius, ariko kugira ngo ruve ku mwanya wa 41 umwaka ushize rugere ku wa 29 uyu mwaka ngo ni ikintu gikomeye cyane, birerekana ko hari amavugurura menshi yakozwe.

Kalimu Tushabe, umuhuzabikorwa w’amavugurura mu bucuruzi mu Rwanda, avuga kandi ko hakozwe ivugurura mu mategeko y’ubucuruzi, mu bijyanye n’imisoro hakaba haraje ikoranabuhanga rigezweho nko gukoresha imashini ya EBM, kwihutisha imitangire y’ibyangombwa byo kubaka no gutanga inguzanyo mu buryo bwihuse.

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.