Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

U Buyapani bwemereye u Rwanda ikoranabuhanga rya ‘drone’ mu buhinzi

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya May 11, 2018

Mu nama nkuru ya Transform Africa, ubwo yasozwaga Guverinoma y’u Buyapani ihagarariwe na Amb. Takayuki Miyashita, binyuze mu masezerano y’ubufatanye yasinywe hagati y’u Rwanda n’u Buyapani, yemeye gufasha Abanyarwanda guteza imbere urwego rw’ubuhinzi hifashishijwe ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ry’indege zitagira abapilote, ku buryo bizatuma n’umusaruro wiyongera.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga Rurangirwa Jean de Dieu n’Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda Takayuki Miyashita basinya amasezerano

Minisitiri w’Ikoranabuhanga Jean de Dieu Rurangirwa, yavuze ko gusinya amasezerano y’ubufatanye bibaye mu gihe umubano w’ibihugu byombi uhagaze neza mu nzego zitandukanye, by’umwihariko umubano mwiza n’umujyi wa Kobe, aho sosiyete ikora indege zitagira abapilote (drone) ikorera.

Amb. Miyashita Takayuki uhagarariye u Buyapani mu Rwanda, asanga ubufatanye bwa sosiyete ikora drone n’u Rwanda bishingiye ahanini mu gutanga amahugurwa ku banyarwanda, biganjemo urubyiruko bikabafasha  gusobanukirwa n’ikoranabuhanga mu buhinzi hifashishijwe indege zitagira aba pilote.

Ati “Ni ubufatanye n’u Rwanda buzibanda ahanini ku gufasha urubyiruko kunguka ubumenyi ndetse bakabona imirimo. Yabihurijeho na  Rick Heise  nyiri sosiyete ikora za ‘drone’ mu Buyapani.

Mu masezerano 5 amaze gusinywa mu nama ya Smart Africa, harimo n’ayasinywe hagati ya sosiyete mu by’itumanaho Inmarsat n’ubufatanye na Tillman, hamwe n’umushinga Civic Connect  basinye n’ubuyobozi bwa Smart Africa hagamijwe  kwihutisha ishyirwa mu bikorwa no kwegereza ibikorwa  by’ikoranabuhanga mu bihugu 22  bigize Smart Africa binyujijwe muri gahunda yiswe “Smart Africa Alliance”.

Minisitiri Rurangirwa avuga ko ubwo bufatanye ari  amahirwe abonetse ku buryo urubyiruko rugiye kwihangira akazi, no kongera ubushobozi bwo kubasha kuba igicumbi gikomeye k’ikoranabuhanga muri Afurika.

Ubusanzwe indege zitagira abaplote zifashishwa mu Rwanda mu bikorwa bifitiye abaturage akamaro, nko gutwara amaraso mu bitaro no mu bigo nderabuzima n’ahandi.