Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

U Buyapani bwatanze 294 992 by’amadolari yo gukora imihanda mu Rwanda

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Mar 2, 2018

Guverinoma y’u Buyapani yasinyanye amasezerano n’Ikigo CORE (Community Road Empowerment) mu gihe cy’amezi 12 mu rwego rwo gutera inkunga u Rwanda mu byerekeranye n’ikorwa ry’imihanda y’ibitaka mu turere 4 hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho ryitwa “Do-nou”, ahateganyijwe 294 992 z’amadolari.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda Takayuki Miyashita iburyo n’umuyobozi wa CORE Kei Nakajima basinya amasezerano (Foto Sezibera A)

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda Takayuki Miyashita yabitangaje ejo hashize tariki ya 1 Werurwe 2018 ubwo hasinywaga amasezerano ashingiye ku mushinga w’ikigo CORE cyo mu Buyapani gifite wo gukora imihanda y’ibitaka mu gihe cy’amezi 12 azatangira mu kwezi kwa Werurwe 2018 akarangira muri Werurwe 2019.

Miyashita atangaza ko mu kiciro cya mbere hazibandwa mu gukora imihanda yo mu turere twa Rulindo, Gakenke, Nyamasheke na Rusizi.

Akomeza avuga ko hakurikijwe uko imihanda y’ibitaka yakorwaga mu Rwanda hazifashishwa inzobere z’ikigo cya CORE kuko zagiye zinabigeragereza mu bindi bihugu nka Kenya na Burukinafaso kandi bigatanga umusaruro imihanda ntikomeze kwangizwa n’amazi.

Umuyobozi ukuriye ibikorwa muri CORE Kei Nakajima, avuga ko ibikoresho, Abenjenyeri, ubumenyi mu ikoranabuhanga rigezweho rya Do-nou n’ibindi byose bikenewe babifite ariko bari bakeneye inkunga ituma babasha kubishyira mu bikorwa.

Avuga ko iryo koranabuhanga ryibanda mu gucukura imihanda cyane nyuma bakayisasamo imifuka irimo ibitaka byarangira hakoroswamo irindi taka ari nako batsindagira kugira ngo hirindwe ko isuri yakwangiza imihanda.

Atangaza ko nubwo icyo kigo kigiye kubishyira mu bikorwa ari icy’Abayapani ariko mu gutanga akazi hazibandwa ku banyarwanda nyuma yo kubaha amahugurwa y’ibyumweru 2 kandi yizera ko bazaba bamaze kubigiramo ubumenyi kuko iryo koranabuhanga ryoroshye.

Nakajima akomeza avuga ko mu kiciro cya mbere hazaba hakozwe imihanda yo mu turere 4 gusa, nyuma hakazongerwaho utundi ku buryo uko bazagenda basinya amasezerano mu gihe k’imyaka 3 bateganya ko hazaba hakozwe imihanda yo mu turere 12 twose.

Jacob Kiplagat nk’impuguke ikomoka muri Kenya ikaba ikorana n’icyo kigo CORE, yizeza Abanyarwanda ko iryo koranabuhanga mu ikorwa ry’imihanda rizabagirira akamaro kuko no muri Kenya ryatumye imihanda yaho iramba.

Nubwo umushinga wo gukora imihanda ufitwe n’ikigo CORE cyo mu Buyapani mu mezi 12 uteganyijwe kumara Abanyarwanda bazabyungukiramo kuko abagera ku 6 000 bazabasha kubonamo akazi nyuma y’amahugurwa bazahabwa.