Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

U Buyapani bwashyikirije FERWAKA ibikoresho byifashishwa muri Karate

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Sep 25, 2018

Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda yashyikirije Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda “FERWAKA” tapi ikinirwaho umukino wa Karate “Tatami mats” akaba hari mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano yashyizweho umukono n’Ambasaderi w’iki gihugu, Takayuki Miyashita ndetse na Perezida w’iri shyirahamwe, Uwayo Theogene  tariki 26 Mutarama 2018.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita (ibumoso) ndetse na Perezida wa FERWAKA, Uwayo Theogene ashyikirizwa bimwe mu bikoresho byifashishwa muri Karate

Uyu muhango wo gushyikirizwa izi tapi ziyongeraho imashini 3 zigaragaza amanota  ndetse n’ibitambaro 30 by’abasifuzi wabaye ku Cyumweru tariki 23 Nzeri 2018  mu nzu y’imikino y’Ishuri rya Lycée de Kigali.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita yatangaje ko bishimiye kuba babashije kugeza kuri FERWAKA ibi bikoresho nk’uko bari babibasezeranyije.

Avuga ko yizeye ko bizafasha abakinnyi ba Karate mu Rwanda kugira aho bitoreza heza, bagakora cyane, bakora ibishoboka byose byabaha no kuzabona n’itike yo kuzakina imikino Olempiki izabera i Tokyo mu Buyapani muri 2020.

Yagize ati Mbere na mbere numvise ko Federasiyo ya Karate bakeneye Tapi yo gukoreraho imyitozo ya buri munsi, ni iby’agaciro kuyibona. Uyu munsi twabashije kubaha izi tapi, nishimiye kuba tubashije gufasha FERWAKA muri ubu buryo. Ndizera ko abakinnyi ba Karate mu Rwanda bagiye gukoresha aya mahirwe mu buryo bwose bushoboka bakitoza bo ubwabo ndetse ndizera ko bamwe muri bo bazabasha kwitabira imikino Olempiki, izabera i Tokyo mu 2020.”

Perezida wa FERWAKA, Uwayo Theogene yashimiye Ambasade y’u Buyapani yabahaye ibi bikoresho agaragaza ko ari iby’ingenzi ko utabasha gutera imbere muri uyu mukino nta byo ufite.

Ati Ni kimwe mu bintu by’ingenzi udashobora gutera imbere udafite, kuko ino Tapi bita ni yo karate ikinirwaho haba mu marushanwa mpuzamahanga haba aho dukorera imyitozo.”

Uyu muyobozi wemeza ko atari ubwa mbere bahawe inkunga n’iki gihugu, akomeza agira ati Ni inkunga ikomeye baduhaye kubera ko ni ibikoresho bihenda byaguze hafi amadolari ibihumbi 70, ubwo ni amafaranga y’u Rwanda agera hafi kuri miliyoni 50, ushyizemo no kuzizana ukazigeza inaha kikaba rero atari ikintu twari kwishoboza twenyine, tukaba dushimira Ambasade y’u Buyapani n’ubutwererane igirana n’igihugu cyacu cy’u Rwanda.”

Izi Tapi zikaba zaratangiye gukoreshwa mu mahugurwa ya Tekinike, atangwa n’Ishyirahamwe ry’Abayapani ryigisha Karate “JKA”, ku nshuro ya kabiri akaba yaratangiye kuva tariki 20 kugeza 24 Nzeri 2018. Ayobowe n’impuguke, Senseyi Mori Toshihiro (ufite umukandara w’umukara Dani ya 8), Senseyi Kamino Masaru (umukandara w’umukara Dani ya 7) ndetse na Dr Harano Kazuyoshi Senseyi (umukandara w’umukara Dani ya 4).

Ambasade y’u Buyapani isanzwe ikorana na FERWAKA mu guteza imbere umukino wa karate ufite inkomoko mu Buyapani harimo kubafasha gutegura irushanwa ngarukamwaka rya “Karate Ambassador’s Cup”.