Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

U Buyapani bwahaye VTC Muhondo Amadolari 81 109

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Mar 15, 2018

Binyuze muri Ambasade yayo mu Rwanda, Guverinoma y’u Buyapani yasinye amasezerano na VTC Muhondo agamije kuyitera inkunga ingana n’amadolari y’Amerika 81 109, angana n’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 69 mu rwego rwo kubaka ibyumba by’amashuri 5, ubwiherero n’icyumba mberabyombi kugira ngo igire uruhare mu kuzamura ubuzima bwiza bw’ejo hazaza bw’abayigamo, ikigo ndetse n’agace iherereyemo.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda Takayuki Miyashita iburyo na Harerimana J. Bosco Perezida wa JOC mu Rwanda

Perezida wa JOC Rwanda Harerimana Jean Bosco, avuga ko bashimishijwe n’inkunga Guverinoma y’U Buyapani yateye ishuri VTC Muhondo rya JOC Rwanda riherereye mu karere ka Gakenke Intara y’Amajyaruguru akaba ariryo shuri ry’imyuga ribumbatiye imirenge hafi 4 (Rushashi, Muhondo, Ruli, Muyongwe n’igice cya Rusiga) rihari mu rwego rwo kwigisha urubyiruko kwihangira imirimo kandi rifitiye akamaro kanini ako karere.

Harerimana atangaza ko mu ntangiriro z’iryo shuri mu 2014 kugeza ubu ishuri ryahuye n’ikibazo gikomeye cyo gukodesha ibyumba 3 rikoreramo nabyo bitajyanye n’igihe ikaba ari imbogamizi ikomeye ku iterambere ryaryo.

Agira ati: Iyo nkunga izakemura ikibazo cyo gukodesha cyari kimaze igihe kuko tugiye kubaka ibyumba by’amashuri 5, icyumba cy’ubuyobozi bw’ishuri, ubwiherero ndetse n’icyumba k’inama, ikaba ari igisubizo kiza kuko amafaranga twakodeshaga azagira uruhare mu guhemba abarimu no kugura ibikoresho by’ishuri”.

Harerimana kandi yongeraho ko azanifashishwa mu kwigisha umubare munini w’urubyiruko rwo muri ako karere ikazatuma rwongera ubumenyingiro ubushomeri bukagabanuka mu rubyiruko.

Yijeje ko iyo nkunga bahawe izakoreshwa neza kugira ngo izagirire abagenerwabikorwa akamaro kandi bafite ingamba zo gukomeza kureba imishinga igihugu cy’u Buyapani cyateyemo imbere kikaba cyayibasangiza mu myigishirize.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda Takayuki Miyashita asaba ubuyobozi bwa VTC Muhondo ko inkunga u Buyapani bwatanze yo kubaka ibyumba by’amashuri yazagira uruhare mu  gufasha abanyeshuri, ikigo k’ishuri ndetse n’agace giherereyemo.

Yagize ati: Turabasaba ko iyo nkunga yazakoreshwa neza kugira ngo mu byo igenewe gukoreshwa bizarusheho gutuma ubuzima bw’ejo hazaza buba bwiza ku bagenerwabikorwa bayo”.

Amb. Takayuki avuga ko hari uburyo bwo gukurikirana ikoreshwa ry’izo nkunga butanga kuko basura ibikorwa bakabigenzura bakareba niba byarashyizwe mu bikorwa kandi nyuma y’imyaka 2 bakajya bakurikirana uburyo ibikorwa bihagaze.

Ishuri VTC Muhondo buri mwaka ryakira abanyeshuri 120, rimaze gusohora ibyiciro bigera kuri 3 birangijemo kandi rikaba risohora amafaranga 1 440 000 buri mwaka  mu gukodesha inyubako rikoreramo.