Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
23°C
 

U Buyapani bwageneye FERWAKA ibikoresho bya miliyoni zisaga 57

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 27-01-2018 saa 06:59:31
Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda Mr Takayuki Miyashita (iburyo) na Perezida wa FERWAKA, Uwayo Theogene (ibumoso) ubwo bashyiraga umukono ku masezerano y'ubufatanye

Tariki 26 Mutarama 2018, Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Mr Takayuki Miyashita na Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda “FERWAKA”, Uwayo Theogene  basinye amasezerano y’ubufatanye   aho Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda yemeye gutanga  inkunga  y’ibikoresho bitandukanye.

Ibi bikoresho birimo tapi 400 zishyirwa ahakinirwa arizo bita “Tatami” , ibikoresho bizajya byifashishwa mu kubara amanota  ndetse n’ibindi bikoreshwa n’abasifuzi. Ibi bikoresho byose bikaba bifite agaciro k’ibihumbi 67 na 372 by’amadorali ya Amerika akaba ari miliyoni 57 n’ibihumbi 918  na 24 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Mr Takayuki Miyashita yatangaje ko ibi ari ikimenyetso cy’umubano  mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.

Yavuze ko umukino wa Karate ufite inkomoko mu Buyapani ariko umaze gukwira ku isi hose. Yakomeje avuga ko yishimira kuba mu Rwanda uyu mukino ukinwa n’abantu benshi.

Amb Takayuki yavuze ko ibikoresho muri Karate bakoreshaga ari ibyo muri Taekwondo kandi bitandukanye mu mikinire ari nayo mpamvu   Leta y’u Buyapani yahisemo kubashakira ibi bikoresho.

Perezida wa FERWAKA, Uwayo yatangaje ko ibi bikoresho bihenda cyane ku buryo batari kubasha kubibona. Ati “Twashatse kubigura ariko amikoro aba make, Ambasade y’u Buyapani  yemeye kudufasha kugira ngo tubibone”.

Yakomeje avuga ko ari ikintu gishimishije cyane kuko bizabafasha kuzamura uyu mukino ukagera ku rwego rwiza.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’umuco na Siporo “MINISPOC”, Ntigengwa John yashimiye cyane Ambasade  y’u Buyapani  kuri iki gikorwa kiza cyo kuzamura siporo mu Rwanda.

Amb.Takayuki yatangaje ko  ibi bikoresho bizagera mu Rwanda vuba aho yashimangiye ko byazanifashishwa muri shampiyona y’Afurika izabera mu Rwanda muri Nzeri 2018.

Yakomeje avuga ko irushanwa basanzwe batera inkunga “Karate Ambassador’s Cup” rizakomeza kuba  gusa rizaba ku nshuro ya 3   tariki 10 Gashyantare 2018  ibi bikoresho bitaragera mu Rwanda.

Pereziza wa FERWAKA, Uwayo yatangaje ko ibi bikoresho mu mezi 3 bishobora kuba byegeze mu Rwanda ndetse bakazabifata neza  ku buryo bazabikoresha  igihe kirekire.

 

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.