17°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

U Bushinwa bwashimye Kagame ku guteza imbere u Rwanda

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 21-09-2019 saa 16:34:46
Amb. Rao Hongwei, ibumoso na Amb. Nduhungirehe Olivier iburyo bishimira umubano mwiza hagati y'u Rwanda n'u Bushinwa

Nyuma yo gushima imibanire myiza iri hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa, Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, yashimye Perezida Paul Kagame, avuga ko iterambere riri mu Rwanda ryagizwemo uruhare n’imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

Ibi Amb. Hongwei yabivuze ubwo igihugu ke kizihizaga isabukuru y’imyaka 70 y’ishingwa rya Repubulika ya Rubanda y’u Bushinwa. Ni igikorwa cyabereye ku kicaro cya Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali.

Amb. Hongwei yavuze ko kuva u Rwanda rwibohora tariki 4 Nyakanga 1994 ndetse n’ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame, Igihugu cyageze kuri byinshi mu bukungu, n’ibindi.

Agira ati “U Rwanda ni cyo gihugu kirimo gutera imbere ku mugabane w’Afurika. Ni cyo gihugu kandi cyo gukoreramo igihe cyose ndetse na n’ijoro ukaba wizeye umutekano. Iki ni Igihugu cya kabiri mu korohereza ishoramari, ni cyo gihugu kandi gifite abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko.”

Amb. Hongwei yavuze ko u Bushinwa bwishimiye ko u Rwanda rwifatanyije nabwo mu kwizihiza iyi myaka 70 nk’uko nabwo bwabigenje ubwo rwizihizaga imyaka 25 yo kwibohora, ashimangira ko imibanire y’ibihugu byombi imeze neza, aho yagaragaje ko mu myaka itanu ishize imishinga irenga 50 y’Abashinwa yaje ku isoko ry’u Rwanda, ikaba ifite agaciro ka miriyoni 250 z’amadorari y’Amerika.

Mu kugaragaza ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bushinwa, yavuze ikigo Alibaba cyatangirije mu Rwanda uburyo bwo gucuruza hakoreshejwe ikoranabuhanga, ibi bikazafasha ibicuruzwa byo mu Rwanda kuba byagera ku isoko ry’u Bushinwa, anavuga ko kuba RwandAir yaratangije ingendo zerekeza mu Bushinwa ari kimwe mu byerekana umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Amb. Hongwei yavuze kandi ku ishyirwaho rya Repubulika ya Rubanda y’u Bushinwa agira ati “Ishyirwaho rya Repubulika mu Bushinwa mu myaka 70 yabaye imyaka y’impinduka mu butegetsi bw’u Bushinwa, ishyirwaho ry’ishyaka rya gikomunisite ryagaragaje gukorana imbaraga, kwihangana n’ibindi, twatangiriye ahantu habi ariko ubu u Bushinwa bwaabaye Igihugu gikomeye ku Isi.”

Umunsi wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 70 Repubulika ya Rubanda y’u Bushinwa igiyeho batumira abantu bo mu nzego zose bagasabana

Amb. Hongwei yakomeje agaragaza ubuhangange bw’u Bushinwa, agira ati “U Bushinwa bwavanye abaturage barenga miriyoni 700 mu bukene, ubu ni Igihugu cya kabiri ku Isi mu kugira ubukungu bukomeye ndetse kikaba gitanga 30% by’ubukungu bw’Isi. Iki gihugu kigendera ku mahame y’uko kidashobora gutera imbere mu gihe cyafunga amarembo yo hanze, kandi n’Isi nayo ntiyatera imbere idafatanyije n’u Bushinwa.”

Amb. Nduhungirehe Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, yashimiye ubufatanye buri hagati y’ibihugu byombi, ashima u Bushinwa uburyo bushyigikira Umugabane w’Afurika mu Muryango w’Abibumbye.

Yavuze ku masezerano ibihugu byombi byasinyanye ya miriyoni 42.8 z’amadorari azafasha kwagura umuhanda Prince House-Giporoso-Masaka, ukazagira uruhare mu kugabanya ubwinshi bw’imodoka. Yavuze kandi ko u Bushinwa bufasha abanyeshuri b’Abanyarwanda gubabwa ubumenyi ndetse rwiteguye gukorana nabwo mu gihe kiri imbere.

Ashimira Perezida w’u Bushinwa, Amb. Nduhungirehe yagize ati “U Rwanda rushimira Perezida w’u Bushinwa kuri gahunda yafashe yo gukomeza guteza imbere igihugu ke. »

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.