Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

#Kwibuka25: U Burusiya bwiyemeje guta muri yombi abakoze Jenoside bihisheyo

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 07-04-2019 saa 11:11:56
Makuza Bernard, uwa gatatu imbere uturutse iburyo, akurikiwe na Igor N. Morozov n'abandi banyarwanda n'abagize itsinda ryaturutse muri Sena y'u Burusiya (Foto Samuel M)

Leta y’u Burusiya yiyemeje guta muri yombi Abanyarwanda bahungiye muri icyo gihugu bashyiriweho impapuro zibata muri yombi ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Byatangajwe na Igor N. Morozov, umuyobozi mukuru wungirije w’akanama gashinzwe ubumenyi, uburezi n’umuco mu Nteko Ishinga amategeko Umutwe wa Sena mu Burusiya uri mu Rwanda.

Ni nyuma y’uko yari amaze kuganira na Perezida wa Sena y’u Rwanda Bernard Makuza. Morozov yaje n’itsinda ry’abantu batandatu bose hamwe baje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Morozov yabwiye itangazamakuru ko kuva na mbere u Burusiya bwashyigikiye imyanzuro ya Loni yemeje ko tariki 7 Mata ari umunsi wo gutangira icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bityo biteguye guta muri yombi uwo ari we wese wahungiyeyo aregwa icyaha cya Jenoside, nk’icyaha kidasaza.

Ati “Icyo kintu twakiganiriyeho hamwe na mugenzi wange mu nama, ni na yo mpamvu u Burusiya ku ruhande rwabwo bwashyigikiye imyanzuro yafatiwe mu nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye, ni yo mpamvu twiteguye rwose gukorera hamwe kugira ngo tugeze imbere y’ubutabera abantu bose barebwa n’icyo cyaha cya Jenoside.”

Morozov yakomeje avuga ko igihugu cyabo gifite inteko itagejenjeka ku kijyanye n’iterabwoba, ubuhezanguni n’ikindi cyose gihungabanya uburenganzira bwa muntu bityo uyu munsi u Burusiya bufasha abenegihugu bacyo kurwanya iterabwoba kandi bwiteguye no gufasha u Rwanda guhangana n’icyahungabanya umutekano cyose.

Yashimangiye ko u Burusiya bwahisemo kuza kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi kuko buzi icyo bivuze ku banyarwanda no ku kiremwamuntu, nk’abantu na bo babuze abaturage barenga 27 muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida wa Sena Makuza Bernard yavuze ko nubwo kugeza ubu nta mikoranire yihariye ihari hagati y’ibihugu byombi ku nteko zishinga amategeko ariko bahurira mu yandi mahuriro mpuzamahanga y’inteko zo ku Isi.

Ati “Twabashimiye ko baje kugaragariza u Rwanda ko bifatanyije natwe muri ibi bihe biba bitoroshye byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kandi tuboneyeho no kubashimira uruhare bagize cyane mu gihe cyo kugira ngo Umuryango w’Abibumbye ugire itariki ya 7 nk’umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Makuza yakomeje avuga ko mu bihe bishize Abarusiya bagize uruhare kugira ngo umucamanza Theodor Meron wahoze ayobora urwego rwasimbuye urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha muri Tanzania atabasha kongera gutorwa, kuko yari atangiye gukora ibitarishimiwe n’u Rwanda arekura abakoze Jenoside banayihaniwe batarangije ibihano byabo.

Iri tsinda riyobowe na Morozov ryagiranye ibiganiro kandi na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatille.

Makuza Bernard, uwa gatatu imbere uturutse iburyo, akurikiwe na Igor N. Morozov n’abandi banyarwanda n’abagize itsinda ryaturutse muri Sena y’u Burusiya (Foto Samuel M)

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.