Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

U Burusiya: Abakozi bashyiriweho ikiruhuko kubera ubwiyongere bwa COVID-19

Yanditswe na TUMUKUNDE GEORGINE

Ku ya 20-10-2021 saa 15:06:32

Mu Burusiya, kuri uyu wa gatatu tariki 20 Ukwakira 2021, itsinda rya bamwe mu bagize Guverinoma ryatangaje ko abantu 1028 bazize icyorezo cya COVID-19 mu masaha 24 ashize, akaba ari umubare munini ugaragaye kuva icyorezo cyatangira gukwira.

Ibyo byatumye Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin atangaza ko ashyigikiye icyifuzo cy’Inama y’Abaminisitiri y’iki gihugu cyo gushyiraho icyumweru cy’ikiruhuko ku bakozi bose kizatangira ku wa 30 Ukwakira, muri icyo gihe ntihagire uwongera gukandagira mu biro.

Umubare w’abapfa buri munsi mu Burusiya wagiye wiyongera bitewe n’ imyumvire idahwitse y’abaturage mu bijyanye no gufata ingamba zo kwirinda icyorezo, kugenda biguru ntege mu kwikingiza no gukingira abaturage ndetse no koroshya ibihano ku batubahiriza ingamba zo kwirinda.

Abarusiya bagera kuri miliyoni 45, ni ukuvuga 32% by’abaturage bose ba kiriya gihugu bagera kuri miliyoni 146 ni bo babonye doze zose z’inkingo za COVID-19.

Mu turere tumwe na tumwe, ubwiyongere bw’ iki cyorezo bukabije bwatumye abayobozi bahagarika ubufasha bw’ubuvuzi bundi ku baturage kuko ibigo nderabuzima byabaye ngombwa ko byibanda ku kwita ku barwayi ba COVID-19.

Uturere twinshi muri 85 two mu Burusiya, tumaze guhagarika ibijyanye no kwitabira ibirori rusange, kugera ku bibuga by’imikino, resitora n’ahandi. Hamwe bashyizeho itegeko ryo kwikingiza ku bakozi ba Leta ndetse n’abantu barengeje imyaka 60.

Ikinyamakuru Le Monde cyatangaje ko Umujyi wa Moscou wakajije ingamba, muri zo harimo ko abarengeje imyaka 60 batarikingiza baguma mu ngo zabo guhera ku wa 25 Ukwakira 2021 kugeza ku wa 25 Gashyantare umwaka utaha. Hashyizweho n’itegeko ryo kuba hakingiwe abakozi bakora muri serivisi zinyuranye bagera kuri 80% bitarenze ku ya 1 Mutarama 2022.

N’ubwo umwaka ushize kiriya gihugu cyari ku isonga mu kwemeza urukingo rw’iki cyorezo, hakanaboneka inkingo nyinshi, abagituye bagiye bashidikanya ntibikingize bitewe n’amakuru bagiye bumva akabaca intege.
Umuvugizi wa Guverinoma Dmitry Peskov, yagarutse ku ibihe kiriya gihugu kirimo ati: “Birababaje cyane”. Avuga ko kwikingiza biri hasi cyane.

U Burusiya ni bwo bufite umubare munini w’abahitanwe na COVID-19 mu Burayi; bagera ku 223 312. Abanduye kuva icyirezo cyakwira barenga miliyoni 7.94.

Umwanditsi:

TUMUKUNDE GEORGINE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.