Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

U Burayi: Uko Nina abona ibitaramo bakora byitabirwa

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 17-05-2018 saa 11:50:33

Abahanzikazi Charly na Nina ndetse n’umuhanzi Makanyaga Abdul bamaze iminsi bari ku mugabane w’u Burayi aho barimo gukorera ibitaramo binyuranye Nina ahamya ko byitabirwa n’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga.

Abahanzikazi Charly na Nina

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya Nina yavuze ko aho bataramiye hose kugeze ubu yabonye ubwitabire ari bwinshi ngo kandi yabonagamo abantu baturutse mu bihugu binyuranye.

Yagize ati Ubwitabire bw’abantu buba ari bwinshi kandi nabonye hazamo abantu bo mu bihugu bitandukanye”.

Kuva bajya i Burayi  mu bitaramo uyu mwaka bataramiye i Brussels mu Bulibiligi, i Paris ndetse n’i Lile mu Bufaransa.

Igitaramo aba bahanzikazi na Makanyaga  basigaje  guhuriramo  i Burayi ni ikizabera  i Genève mu Busuwisi kizaba ku ya 26 Gicurasi 2018.

Makanyaga nyuma yo gukorera igitaramo mu Busuwisi we azahita agaruka mu Rwanda ngo kubera izindi gahunda ahafite noneho Charly na Nina ku ya 2 Kamena 2018 bazataramire i Stockholm muri Suède, ku ya 9 Kamena 2018 bakorere igitaramo muri Danmark ahitwa Copenhagen, ku ya 16 Kamena 2018 bazataramire mu Buholandi igitaramo cya nyuma kuri uyu mugabane bazagikorere mu Budage ku ya   26 Kamena 2018.

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.