U Buhinde bwahaye u Rwanda impano y’imiti ya Hepatite izavura abantu 7000

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 18-04-2019 saa 07:32:27
Ambasaderi w’u Buhinde mu Rwanda, Oscar Kerketta, iburyo ashyikiriza Dr. Ndimubanzi Patrick imiti ya Hepatite igiye kuvura abagera ku 7000 (Foto Mutungirehe S)

Guverinoma y’u Buhinde yashyikirije u Rwanda impano y’imiti y’umwijima (Hepatite B na C) yo kuvura abarwayi ibihumbi 7000.

Iyo miti izunganira u Rwanda kugera ku ntego yo kurandura izo ndwara muri gahunda y’imyaka itanu ihari.

Ni imiti y’amoko atanu yagejejwe mu Kigo k’imiti RPPD giherereye Kacyiru mu karere ka Gasabo, imurikirwa itangazamakuru mbere yo kuyigeza ku barwayi.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Ndimubanzi Patrick, avuga ko mu gihugu habarurwa abaturage bari hagati ya 4 na 8% barwaye indwara z’umwijima zo mu bwoko butandukanye.

Ati “Umwaka ushize wa 2018, twagiye mu turere dutandukanye tugenda dupima Hepatite, ubu tumaze gupima abantu bageze ku bihumbi 700, muri bo abagera ku bihumbi 9 twasanze barwaye twabatangije imiti ya Hepatite C na Hepatite B ubu hari abari ku miti.

Imiti baduhaye ifite agaciro ka miriyoni 1.6 y’amadorari y’Amerika, ajya kungana na miriyari 1.4 y’amafaranga y’u Rwanda. Izatuma dushobora kuvura abantu bageze ku bihumbi bibiri bafite Hepatite C n’ibihumbi 5 ba Hepatite B.”

Ambasaderi w’u Buhinde mu Rwanda, Oscar Kerketta, wari uhagarariye igihugu ke cyatanze iyo miti, yavuze ko ari ikimenyetso gito ku mibanire hagati y’ibihugu byombi.

Yavuze ko u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byo mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba ari ibihugu bifite abaturage benshi babonera serivisi z’ubuzima zihendutse mu Buhinde, kandi Leta y’u Buhinde nayo yagejeje amashami y’ibitaro bitandukanye byaho muri ibyo bihugu, mu Rwanda birimo ibitaro WIWO Hospital, Medihill, Agarwal Eye n’abaganga n’abaforomo bakora mu bitaro bitandukanye.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko imiti yo mu bwoko nk’ubwo u Buhinde buhaye u Rwanda yatangiye gukoreshwa mu 2012, ihenze cyane, aho kugira ngo umuntu umwe anywe iya Hepatite C akire mu mezi atatu byatwaraga amadorari ageze ku bihumbi 950, ariko uko ubushakashatsi bwagiye bukorwa, Leta y’u Buhinde yakoze iyo miti ku giciro gito kandi ikaza yujuje ubuziranenge bukenewe aho ubu igiciro kigeze ku madorari 700.

Abaturage bakomeje kugirwa inama ku kwisuzumisha indwara ya Hepatite no kwikingiza Hepatite B, ariko by’umwihariko bakirinda ibikorwa nko kwishushanya ku mubiri (tattoo) no gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye kuko ari zimwe mu nzira zo kwandura izo ndwara.

Ambasaderi w’u Buhinde mu Rwanda, Oscar Kerketta, iburyo ashyikiriza Dr. Ndimubanzi Patrick imiti ya Hepatite igiye kuvura abagera ku 7000 (Foto Mutungirehe S)

 

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.