Kigali-Rwanda

Partly sunny
23°C
 

U Bufaransa mu mugambi wo gufasha DRC kwiyubaka no guhashya inyeshyamba

Yanditswe na Kayira Etienne

Ku ya 14-11-2019 saa 12:05:02
Perezida Emmanuel Macron w'u Bufaransa (ibumoso) hamwe na mugenzi we Félix Tshisekedi wa RDC muri Elysée ku wa 12 Ugushyingo 2019 (Foto Reuters)

Leta y’u Bufaransa yemereye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), imfashanyo ya miriyoni 65 z’Amayero yo guteza imbere Igihugu. Ibi byatangajwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ubwo yakiraga mugenzi we Antoine Félix Tshisekedi wa RDC muri Perezidansi ya Elysée ku wa Kabiri 12 Ugushyingo 2019.

Radio Mpuzamahanga y’u Bufaransa RFI, itangaza ko nyuma yo kubonana kw’aba bakuru b’ibihugu byombi, Perezida Macron ngo yamenyesheje ko igihugu ke kiteguye gutera inkunga ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi mu nzira nziza yatangiye yo guteza imbere RDC no kuyifasha kwivana mu madeni menshi ifite.

Ati «Paris izashyigikira yivuye inyuma inzira y’amajyambere n’impinduka nziza Perezida Félix Tshisekedi yatangije mu gihugu abereye umuyobozi. U Bufaransa buzanabanza butange umusanzu mu kurwanya imitwe y’inyeshyamba imaze imyaka iteza umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.» Ubutwererane buzaba ahanini bushingiye kuri serivisi y’iperereza, ariko n’ibikorwa bya gisirikare ngo ntibizasigara inyuma.

RFI ikomeza imenyesha ko Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa yavuze ko kizakorera ubuvugizi Leta Congo-Kinshasa mu Muryango w’Abibumbye Loni, kibinyujije mu nzira y’Ububanyi n’Amahanga (diplomatie). Emmanuel Macron ati «Ngarutse mu rwego rw’umutekano wa RDC, turifuza ko ibihugu byose bihuriye muri kariya karere byashyigikira Perezida Félix Tshisekedi, cyane cyane u Rwanda na Uganda.»

Ikindi Leta ya Paris yiyemeje gutera inkunga muri Congo ngo ni uburezi. Miriyoni 23 z’Amayero ngo zitangwa muri urwo rwego hagamijwe gushyigikira umushinga wo gufasha abana kwiga batishyura, nk’uko Perezida yamaze kubibemerera.

By’umwihariko, u Bufaransa ngo buzatangirira mu guhugura abarimu bigisha abana, ariko ngo buzashyigikira bwivuye inyuma ibikorwa bihoraho by’ubuzima.

Macron ati «Twiyemeje gufasha Perezida Félix mu kugarura umutuzo w’Igihugu, kuvugurura imikorere y’ibijyanye n’ubuzima mu ntara zose za RDC, ni ikintu duha agaciro cyane.» Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa yanashimangiye ko Leta y’igihugu ke izanatera inkunga z’ibifatika mu bikorwa byinshi byo mu buhinzi, ibidukikije ndetse n’ibyo mu Muryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bivuga Ururimi rw’Igifaransa (Francophonie).

Ku ruhande rwa Perezida Tshisekedi, yashimiye cyane ko u Bufaransa bwamwemereye gutera inkunga ibikorwa byo mu nzego zitandukanye z’Igihugu. Muri urwo ruzinduko Umukuru w’Igihugu cya RDC, ngo yaboneyeho  guha ikaze mugenzi we Perezida Emamanuel Macron, mu nama ya Afrique-France ijya ihuza u Bufaransa n’ibihugu by’Afurika. RFI yemeza ko iyo nama ngo izabera muri Kongo-Kinshasa umwaka utaha wa 2020.

Ibitangazamakuru mpuzamahanga byagarutse ku byatangajwe na Jean-Yves Le Drian, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa muri Gicurasi aho yavuze ko yishimiye uburyo RDC yesheje umuhigo wo guhinduranya ubutegetsi mu mahoro, mu gihe ngo atari yashimiye Félix wayatsinze. Ariko Emmanuel Macron nka Perezida w’Igihugu ngo yaje gushimira Antoine Tshisekedi ko yegukanye insinzi mu matora ya Perezida yahatanagamo na Joseph Kabila wari ucyuye igihe.

Umwanditsi:

Kayira Etienne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.