Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

U Bubiligi: Charly na Nina bashimiye abitabiriye igitaramo cyabo

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya May 8, 2018

Rulinda Charlotte uzwi nka Charly na Muhoza Fatuma uzwi nka Nina bashimiye abitabiriye igitaramo cyabo cyabereye i Brussels mu Bubiligi ku ya 5 Gicurasi 2018.

Babinyujije ku rukuta rwabo rw’urubuga rwa Instagram bavuze ko bashimira cyane abitabiriye igitaramo cyabo.

Abahanzikazi Charly na Nina ubwo baririmbiraga mu Bubiligi

Bagize bati “Turabashimira cyane mwakoze”.

Bavuze kandi ko igitaramo kizakurikira kizabera i Lile mu Bufaransa ku ya 11 Gicurasi 2018.

Ibindi bitaramo bazakora harimo ikizaba ku ya 12 Gicurasi 2018 i Paris noneho ku ya 26 Gicurasi 2018 bazataramire i Genève mu Busuwisi.

Ku mugabane w’u Burayi Charly na Nina bajyanye na Makanyaga Abdul.

Abahanzikazi Charly na Nina bazwi ku ndirimbo nyinshi zirimo iyitwa “Try me”, “I do”, “Mfata”, “Zahabu” n’izindi.