Twifuza Afurika iteye imbere mu bucuruzi kandi ishyize hamwe-Dr Ngirente

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya 04-05-2018 saa 07:03:18
Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente (uwa kane uturutse ibumoso), ari kumwe n'abandi bayobozi bitabiriye inama mpuzamahanga ya za gasutamo yabareye mu Rwanda (Foto James R.)

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard atangaza ko nk’ibihugu biherereye muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo bigomba guharanira ko Afurika iba Umugabane w’iterambere, uw’ubucuruzi, ukomeye kandi ushyize hamwe.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente (uwa kane uturutse ibumoso), ari kumwe n’abandi bayobozi bitabiriye inama mpuzamahanga ya za gasutamo yabareye mu Rwanda (Foto James R.)

Ibyo byatangajwe ejo hashize mu nama mpuzamahanga y’abagize inama y’ubutegetsi ya 23 ya za gasutamo muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (WCO-ESA) y’iminsi 2 igamije guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Dr Ngirente Edouard avuga ko inama ya WCO-ESA u Rwanda rwakiriye ari igihe kiza ikaba n’amahirwe akomeye yo gushyira mu bikorwa ingamba z’abayobozi b’Afurika Yunze Ubumwe zafatiwe mu nama iherutse kubera i Kigali muri Werurwe 2018 yashimangiraga ko Umugabane w’Afurika ugomba kuba ahantu h’ubucuruzi. Agira ati: Afurika twifuza twese ni ifite iterambere, ishyize hamwe, ikomeye, ikorana ubucuruzi hagati yayo kandi yumvikana”.

Dr. Ngirente avuga ko kugira ngo bigerweho bisaba ubufatanye mu by’ubukungu, guhuza imikorere myiza ya za gasutamo bigizwemo uruhare n’ibihugu bigize umuryango umwe. Avuga ko u Rwanda rumaze gutera intambwe mu bikorwa bituma umugabane w’Afurika uzaba ari ahantu hakorerwa ubucuruzi mu bihe biri imbere yaba mu byinjira n’ibisohoka.

Avuga ko u Rwanda rushima uruhare rw’iryo huriro rya za gasutamo zigize Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo mu kubaka ubushobozi bwazo, imiyoborere n’imicungirwe yazo mu gutanga serivisi, kuko bizagira uruhare mu bihugu byose uko ari 24 bigize WCO-ESA.

Dr Ngirente yifuza ko iyo mikoranire ikomeza kandi ikoranabuhanga mu kwinjiza imisoro rikitabwaho kuko rizazifasha guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka, kwinjira kw’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha bikorerwa ku mipaka muri rusange.

Komiseri Mukuru w’Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro (RRA) Tusabe Richard, avuga ko hazareberwamo uburyo bwo gukumira no kwirinda ibicuruzwa byakwinjira muri ibyo bihugu bitujuje ubuziranenge.

Kureba uburyo bw’ubufatanye mu kubaka ubushobozi, ubunyamwuga mu kwinjiza imisoro n’amahoro hirindwa ruswa, bityo hakabaho korohereza ibicuruzwa kuri za gasutamo.

Tusabe avuga ko hazabaho kugirana ibiganiro bigamije kurandura ibibazo bikiri kuri za gasutamo kandi hakarebwa uburyo bwo kwinjiza imisoro n’amahoro kugira ngo ubukungu bw’ibyo bihugu bukomeze gutera imbere.

Atangaza ko nubwo igihugu kimwe ukwacyo cyafata ingamba kigakurikiza n’amategeko ibindi bihugu ntacyo byakoze icyo gihugu kidashobora kugera kure.

Tusabe ashimangira ko intego nyamukuru izaba ari iyo kureba icyakorwa ngo habeho imikoranire myiza nk’ibihugu bihana imbibi by’umwihariko mu karere kose, kongera ubushobozi bw’ibyo bihugu n’ubw’abakozi kuko ubucuruzi buhindura isura buri munsi.

Agira ati: Ubucuruzi buhinduranya isura buri munsi, ikoranabuhanga ririnjira mu bucuruzi, ni ngombwa kureba uko abakozi bacu bo kuri za gasutamo bafasha abacuruzi n’uburyo biteguye, ubumenyi bafite n’icyo basabwa kongererwa kugira ngo bakomeze gukora akazi kabo batekanye nubwo bizinesi zigenda zihinduka ariko bajyane nazo kugira ngo bihutishe gufasha ubucuruzi”.

Umunyamabanga Mukuru wa WCO-ESA Kunio Mikuriya avuga ko kuri za gasutamo hakigaragara ikibazo k’imikorere mu koroshya ubucuruzi. Agira ati: “Turimo kubaka ubufatanye muri bizinesi dushyiraho ibipimo bigamije gukora kinyamwuga”. Kunio avuga ko ikoranabuhanga mu bucuruzi ritari ryagerwaho uko bigomba ariko ashima intera u Rwanda rumaze kugeraho.

Agira ati: Iyo ikoranabuhanga rikozwe neza rikumira iterabwoba rijya rigaragara, ni ngombwa ko ryifashishwa na za gasutamo kugira ngo ibicuruzwa bigire umutekano kandi bibashe kwinjiriza ibihugu”.

Iyi nama ije ikurikiye iyayibanjirije tariki ya 30 Mata-02 Gicurasi 2018 yitabiriwe n’abagize itsinda rya tekiniki b’uwo muryango wa za gasutamo.

Umwanditsi:

SEZIBERA ANSELME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.