Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Twatoranyije kwigira ku Rwanda kuko dushima imikorere yarwo- Ouedraogo

Yanditswe na admin

Ku ya 21-11-2017 saa 10:47:20
Abadepite bo muri Burikinafaso ku Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe na perezidante w'Inteko ishinga amategeko Mukabalisa Donatille (Foto; Niyonsenga S)

Itsinda ry’abadepite 9 baturutse muri Burukinafaso baje kwigira ku Rwanda, bayobowe na Perezida wa komisiyo ishinzwe amategeko muri Burukinafaso Ouedraogo Jacob, yatangaje ko baje kwigira ku Rwanda bitewe n’uko bashima imikorere yarwo.

Abadepite bo muri Burikinafaso ku Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda bari kumwe na perezidante w’Inteko ishinga amategeko Mukabalisa Donatille (Foto; Niyonsenga S)

Perezida wa komisiyo ishinzwe amategeko muri Burukinafaso waje ayoboye abandi, Ouedraogo Jacob, avuga ko igihugu cy’u Rwanda bagitoranyije ngo bagikoreremo urugendoshuri bitewe n’uko bashima imikorere yacyo mu bikorwa byose by’umwihariko bakaba bashima imiyoborere ya Perezida Paul Kagame.

Depite Ouedraogo yagize ati “Twishimira u Rwanda cyane kubera uburyo Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ari umuyobozi mwiza, by’umwihariko kuba igihugu cyanyu cyarashoboye kwinjiza abagore mu myanya y’ubuyobozi bukuru bw’igihugu, ni intera ishimishije.”

Akomeza agira ati “Twaje hano mu Rwanda turi abadepite baturutse muri komisiyo zitandukanye zigize Inteko ishinga amategeko ya Burukinafaso, twahisemo kuza gusura Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda kugira ngo twungurane ibitekerezo ku cyakorwa ngo abaturage b’ibihugu binjizwe mu bikorwa by’Inteko ishinga amategeko, ni ngombwa ko ibyo inteko ishinga amategeko ikora byose biba bishyigikiwe n’abaturage kuko murabizi ko umudepite aba ari intumwa ya rubanda.”

Perezidante w’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Mukabalisa Donatille, yakiriye abadepite baturutse muri Burukinafaso baje kwigira ku Rwanda mu rugendoshuri. Uyu muyobozi yavuze ko kuba abantu bakomeza gushima imikorere y’u Rwanda ndetse bakanaza kurwigiraho biteye ishema, ndetse akaba ari n’umwanya mwiza wo gusangiza amahanga iby’u Rwanda rwagezeho.

Abo badepite baje mu Rwanda bakiriwe na Mukabalisa Donatille ejo hashize ku wa 20 Ugushyingo 2017 aho yashimangiye ko kuba ibihugu bitandukanye bikomeza kuza kwigira ku Rwanda bigaragaza ishema ry’u Rwanda ariko kandi akaba ari n’isomo u Rwanda ruba ruhaye ibyo bihugu.

Mukabalisa yagize ati “Kuba abantu baza kwigira ku Rwanda tubibonamo ishema kuko niba ibyo dukora bishimwa n’abandi ndetse bakumva ko bakwiye kuza kubyigiraho riba ari ishema. Ikindi tuba tubibonamo ko ari umwanya ngo abantu baganire kugira ngo ibyo baba batwigiraho turebe uko byagirira umumaro Afurika yose kuko iyo tuvuga iterambere ry’igihugu tuba tugomba no kureba uko ryagirira akamaro Afurika yose.”

Akomeza agira ati “Bifuzaga kureba uruhare rw’abaturage mu byo Inteko ishinga amategeko ikora, twabagaragarije rero urwo ruhare rw’abaturage mu bibakorerwa n’uburyo dukorana na bo kandi tugakora ibyo byose dushingiye ku nyungu z’abaturage.

Dukurikirana ko yaba ibikorerwa mu gihugu byose, gahunda zishyirwaho ndetse n’amategeko dutora aba ari ibintu bihindura ubuzima bw’abaturage ndetse haba hari ikibazo tugakoresha ububasha n’inshingano dufite nk’Inteko ishinga amategeko kugira ngo bikosorwe”.

Abadepite baje kwigira ku Rwanda baturutse muri Burukinafaso ni 9, biteganyijwe ko bazamara iminsi igera kuri 7 mu Rwanda aho bazasura ibikorwa bitandukanye.

Burukinafaso ni igihugu giherereye mu Burengerazuba bw’Afurika, kimwe n’u Rwanda icyo gihugu na cyo ntigikora ku nyanja (Landlocked), kizengurutswe n’ibihugu 6 kikaba gifite ubuso bwa kilometero kare 274 200.

NIYONSENGA SCHADRACK

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.