Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thunderstorms
19°C
 

Twaharaniye kwerekana ko ababyeyi bacu basize abagabo-Niyonzima

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya Apr 12, 2019

Niyonzima Olivier “Sefu”, umukinnyi wo hagati wa Rayon Sports n’ikipe y’igihugu “Amavubi” arahamya ko yaharaniye gukora cyane kugira ngo aheshe ishema ababyeyi be bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mukinnyi w’imyaka 25 y’amavuko yabuze se Niyonzima Papias muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’abandi  benshi bo mu muryango we. Nyuma y’imyaka 6  na nyina yitaba Imana.

Niyonzima wavutse ari ikinege yaje kurerwa na nyirakuru ubyara se ndetse n’ubyara nyina. Gusa muri 2013 ubyara nyina yitabye Imana  naho ubyaraba se aracyariho.

Nyuma y’imyaka 25, Niyonzima ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho  mu ikipe ya  Rayon Sports. Mu buhamya yahaye Imvaho Nshya avuga ko yaharaniye guhesha ishema ababyeyi be.

Ati: “Nge nabuze umubyeyi muri Jenoside, sinari rero guheranwa n’amateka ngo ngume gutyo kuko iyo nguma gutyo, izina rye ryari kwibagirana, kandi mu gihe duhari amazina yabo ntagomba kwibagirana.”

Yakomeje agira ati “Urubyiruko bagenzi bange nabagira inama   yo gukora cyane  kugira ngo nuzajya ababona age avuga ngo uyu akomoka kuri runaka, yasize umugabo, yasize umuntu ufatika. Bibuke umubyeyi wawe baciye muri wowe, bareba ko hari icyo wagezeho.”

Niyonzima abwira ababyeyi ko ubu yabaye umugabo. Ati Nabaye umuntu w’umugabo, ukuze. Ndi umukinnyi w’umupira w’amaguru, nkinira n’ikipe y’igihugu mbese hari icyo ndimo gufasha igihugu.”

Uyu mukinnyi ukina hagati mu ikipe ya Rayon Sports asaba Abanyarwanda cyane cyane ababuze ababo muri Jenoside gukora cyane bakirinda guheranwa n’amateka.

Ati: Nta bwo tugomba guheranwa n’amateka, tugomba ahubwo gukora cyane kugira ngo n’uzaza wese azabone ko twiyubatse, tutaheranwe n’amateka yatugiriweho. Dufite igihugu kiza kirimo umutekano  iyo ukoze ugira icyo ugeraho.”

Niyonzima Olivier “Sefu” anasaba urubyiruko guharanira kuzasigira abana bazabyara igihugu kiza. Ati: “Urubyiruko ni twe Rwanda rw’ejo. Bakuru bacu barimo gukura ni twe bazabisigira. Igihugu byose kibinyuza mu rubyiruko, ni twe kibibonamo u Rwanda rw’ejo.”

Niyonzima yazamukiye mu ikipe ya Isonga FC mbere yo kwerekeza muri Rayon Sports amazemo imyaka itanu.

Ubwo Niyonzima Olivier Sefu yashyiraga indabo ahashyinguye umubiri w’umubyeyi we mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi