Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Twafashe ingamba zo kuziba ibyuho bya ruswa mu butabera- Itamwa

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya 31-01-2018 saa 11:43:20

Itamwa Emmanuel, Umuvugizi akaba n’umugenzuzi w’Inkiko, aratangaza ko mu butabera hashyizweho ingamba zo kuziba ibyuho bya ruswa mu rwego rwo kuyirwanya no kuyirandura burundu muri uru rwego.

Itamwa Emmanuel, Umuvugizi n’umugenzuzi w’Inkiko (uwa kabiri ibumoso) n’abandi bari bitabiriye inama

 

Ibi yabitangaje mu muhango wo kumurika umushinga wakozwe na “Transparency International Rwanda” ku kurwanya ruswa no kuvugurura amwe mu mategeko atajyanye n’igihe.

Avuga kuri ruswa mu nkiko ikunze gutungwa arutoki n’ubushakashatsi bwa “Transparency International Rwanda”, Itamwa yavuze ko mu nkiko havuguruwemo byinshi bijyanye n’imikorere y’inkiko, harimo no kuziba ibyuho bya ruswa.

Ati “Nta mucamanza wemerewe gusabana n’uwareze cyangwa uwarezwe, ari na we ufite urubanza, umucamanza n’urega nta bwo bakibonana amaso ku yandi mu gutanga ibirego, ahubwo bikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.”

Akomoza ku ikoranabuhanga mu nkiko, Itamwa avuga ko ari bumwe mu buryo bwaje kubafasha kugabanya ibyuho bya ruswa, kuko dosiye isigaye itangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga bidasabye ko urega abonana n’umucamanza, itariki y’urubanza nayo imenyeshwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Avuga ko ahubwo abanditsi b’inkiko ari bo bakunze kubonana n’abatanga ibirego, bakaba ari bo bashobora kuba abakomisiyoneri b’abacamanza mu kubakirira ruswa.

Ati “Ahubwo kuri ubu ikintu turimo  gusuzuma ni imikoranire y’abanditsi b’inkiko n’abarega cyangwa abaregwa, kuko ari bo basigaye ari abakomisiyoneri b’abacamanza mu kwakira ruswa bahabwa, ariko nabyo tumaze kubitahura, turashakisha ibimenyetso kugira ngo tubafate.”

Yongeyeho ko amategeko mashya agenga abacamanza ari uko nta mucamanza ushobora gusangira mu kabari cyangwa mu bundi buryo bw’ubusabane n’uwo afitiye dosiye.

Ati “Iyo tubabonye duhita tubona mu buryo bwihuse icyuho cya ruswa, icyo gihe umucamanza afatirwa ibihano”.

Avuga kandi ko nta mucamanza wemerewe kuburanisha dosiye yari asanzwe afiteho amakuru, iyi nayo ngo ni imwe mu ngamba zo kuziba icyuho cya ruswa.

Ku bijyanye na ruswa mu nkiko, Ingabire Marie Immaculée, Umuyobozi wa “Transparency International Rwanda” yavuze ku abakomisiyoneri bakomeye b’abacamanza ari bo bunganizi mu mategeko (Avocat) kuko ari bo bakirira abacamanza ruswa, nk’uko bakunze kubyibwirira abakiliya babo.

Yatanze urugero rw’abunganizi mu by’amategeko babwira abakiliya babo ngo nudatanga akantu ku mucamanza urubanza rwawe ntuzarutsinda.

Ingabire ati “Reka mbibire ibanga nyakubahwa muvugizi w’Inkiko, abakomisiyoneri bakomeye mu butabera ni abavoka, ntibatinya kubwira abaturage ko bagomba kugira icyo bagenera umucamanza ngo babashe gutsinda urubanza. Erega barabitubwira, ni ikibazo gikomeye”.

Itamwa avuga ko ibyo byatangiye kugenzurwa mu rwego rwo guca burundu ruswa mu nkiko, kandi byaratangiye, hari n’abacamanza bamaze kwirukanwa ku mpamvu zinyuranye zirimo n’icyaha cya ruswa.

Umwanditsi:

MUGISHA BENIGNE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.